Kuba Rwanda Rwarabohowe Byatumye Umuziki Wacu Ujya Mu Ruhando Rw’Isi- Masamba

Umuhanzi Intore Masamba yabwiye Taarifa ko kubohora u Rwanda byagize akamaro mu ngeri zirimo no kuzamura umuziki w’Abanyarwanda ukajya no ku ruhando rw’isi.

Masamba yaraye akoze igitaramo cyo kwizihiza ko u Rwanda rwabohowe. Ni igitaramo avuga ko kitabiriwe cyane kandi ngo abakitabiriye batashye banyuzwe.

Yabaririmbiye indirimbo yahimbye mbere y’uko Inkotanyi zitera, izo yahimbye zikiri ku rugamba n’iza nyuma y’aho.

Abajijwe icyo abona kuba u Rwanda rwarabohowe byagiriyamo abahanzi akamaro by’umwihariko yasubije ati: “ …kuba u Rwanda rwarabohowe byatumye umuziki dukora ugera no mu mahanga. Ubu se iyo rutabohorwa mba ndirimbira he? Burya iyo ufite igihugu cyawe uba ufite agaciro.”

- Advertisement -

Intore Masamba avuga ko muri iki gihe abahanzi badamaraye kandi batengamaye.

Ngo abahanzi bo mu Rwanda  ‘bameze neza.’

Masamba yabwiye Taarifa ko mu Ukuboza, 2022 azasohora Album.

Avuga ko abakunda ibihangano bye bazajya mu Bunani bafite album nshya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version