Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kubaka Igisirikare Kimwe Cya Sudani Y’Epfo Biracyari Ihurizo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Kubaka Igisirikare Kimwe Cya Sudani Y’Epfo Biracyari Ihurizo

admin
Last updated: 30 August 2021 11:54 am
admin
Share
SHARE

Visi Perezida wa Sudani Y’Epfo Riek Machar yavuze ko ibyo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri aherutse gutangaza by’uko hari amasezerano yo guhuza ingabo yasinyanye na Perezida Salva Kirr ‘ari ikinyoma.’

Ku wa Gatandatu tariki 28, Kanama, 2021 nibwo Minisitiri Martin Elia Lomuro yatangaje ko hari amasezerano yo guhuza ingabo za Perezida Salva Kirr n’iza Riek Machar yasinywe hagati y’impande zombi.

Bucyeye bw’aho ni ukuvuga mu masaha y’igicamunsi kuri iki Cyumweru, tariki 29, Kanama, 2021, abo ku ruhande rwa  Visi Perezida Riek Machar batangaje ko ibyo Lomuro bitigeze bibaho.

Itangazo ry’Ibiro bye rigira riti: “ Turanyomoza amakuru yatangajwe avuga ko hari ingabo twahuje n’abari ku butegetsi. Nta masezerano yo muri uru rwego twigeze dusinya.”

Sudani Y’Epfo imaze imyaka myinshi iri mu ntambara yatangiye nyuma y’’ibibazo bya Politiki n’amoko byadutse hagati y’uruhande rwa Perezida Salva Kirr na Riek Machar wari Visi Perezida we.

Ibibazo bya Politiki byadutse muri kiriya gihe, byatumye igisirikare gicikamo ibice, abasirikare bamwe basigara kuri Perezida  Kirr abandi bahitamo gukorana na Riek Machar.

Hejuru y’ibibazo bya Politiki byateye ariya makimbirane, hiyongeraho n’ibifanye isano n’ubwoko, kuko  abo ku ruhande rwa Riek Machar bo mu bwoko bw’aba Nuer bashinja abo mu bwoko bw’aba Dinka bo ku ruhande rwa Salva Kirr kwiharira imyanya ikomeye haba muri Politiki no mu gisirikare.

Sudani Y’Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, nyuma y’intambara yamaze imyaka irenga 30 ihanganye na Sudani yategekwaga na Omar Al Bashir.

Riek Machar na Salva Kirr hari ibyo batarumvikanaho

Nyuma yo kubona ubwigenge, nibwo hakurikiyeho amakimbirane yatumye iki gihugu kiba mu bibazo bya Politiki n’umutekano  bigikomeje kugeza n’ubu.

Imwe mu ngingo zikomeye zituma impande zombi zitumvikana ni uburyo zagabana imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’ingabo na Polisi.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko uruhande rwo kwa Salva Kirr rwahawe 60% by’ubuyobozi bw’ingabo na Polisi n’aho uruhande rwa Riek Machar rutwara ijanisha risigaye, ariko Machar yabihakanye.

Hagati aho kuri uyu wa Mbere taliki 30, Kanama, 2021 hari imyigaragambyo iteganyijwe, ikaba yarateguwe n’abo muri Sosiyete Sivili bifuza ko abari ku butegetsi bakwicara bakanoza ibindi batumvikanaho bityo igihugu kikagira umutekano urambye.

Ni imyigaragambyo iteganyijwe kuba mu mahoro.

TAGGED:AbasirikarefeaturedIngaboKirrMacharSudani
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyuma Ya Malawi, Polisi Y’U Rwanda Yasinyanye Amasezerano N’Iya Lesotho
Next Article Abafite Ubuhanga Mu Muco Nyarwanda N’Umurage Wawo Basabwe Kubyandika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?