Visi Perezida wa Sudani Y’Epfo Riek Machar yavuze ko ibyo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri aherutse gutangaza by’uko hari amasezerano yo guhuza ingabo yasinyanye na Perezida Salva Kirr ‘ari ikinyoma.’
Ku wa Gatandatu tariki 28, Kanama, 2021 nibwo Minisitiri Martin Elia Lomuro yatangaje ko hari amasezerano yo guhuza ingabo za Perezida Salva Kirr n’iza Riek Machar yasinywe hagati y’impande zombi.
Bucyeye bw’aho ni ukuvuga mu masaha y’igicamunsi kuri iki Cyumweru, tariki 29, Kanama, 2021, abo ku ruhande rwa Visi Perezida Riek Machar batangaje ko ibyo Lomuro bitigeze bibaho.
Itangazo ry’Ibiro bye rigira riti: “ Turanyomoza amakuru yatangajwe avuga ko hari ingabo twahuje n’abari ku butegetsi. Nta masezerano yo muri uru rwego twigeze dusinya.”
Sudani Y’Epfo imaze imyaka myinshi iri mu ntambara yatangiye nyuma y’’ibibazo bya Politiki n’amoko byadutse hagati y’uruhande rwa Perezida Salva Kirr na Riek Machar wari Visi Perezida we.
Ibibazo bya Politiki byadutse muri kiriya gihe, byatumye igisirikare gicikamo ibice, abasirikare bamwe basigara kuri Perezida Kirr abandi bahitamo gukorana na Riek Machar.
Hejuru y’ibibazo bya Politiki byateye ariya makimbirane, hiyongeraho n’ibifanye isano n’ubwoko, kuko abo ku ruhande rwa Riek Machar bo mu bwoko bw’aba Nuer bashinja abo mu bwoko bw’aba Dinka bo ku ruhande rwa Salva Kirr kwiharira imyanya ikomeye haba muri Politiki no mu gisirikare.
Sudani Y’Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011, nyuma y’intambara yamaze imyaka irenga 30 ihanganye na Sudani yategekwaga na Omar Al Bashir.
Nyuma yo kubona ubwigenge, nibwo hakurikiyeho amakimbirane yatumye iki gihugu kiba mu bibazo bya Politiki n’umutekano bigikomeje kugeza n’ubu.
Imwe mu ngingo zikomeye zituma impande zombi zitumvikana ni uburyo zagabana imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’ingabo na Polisi.
Byari bimaze iminsi bivugwa ko uruhande rwo kwa Salva Kirr rwahawe 60% by’ubuyobozi bw’ingabo na Polisi n’aho uruhande rwa Riek Machar rutwara ijanisha risigaye, ariko Machar yabihakanye.
Hagati aho kuri uyu wa Mbere taliki 30, Kanama, 2021 hari imyigaragambyo iteganyijwe, ikaba yarateguwe n’abo muri Sosiyete Sivili bifuza ko abari ku butegetsi bakwicara bakanoza ibindi batumvikanaho bityo igihugu kikagira umutekano urambye.
Ni imyigaragambyo iteganyijwe kuba mu mahoro.