Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kubera Impinduka Muri Kaminuza Y’u Rwanda, Abarimu Bayo Bari Kwimuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kubera Impinduka Muri Kaminuza Y’u Rwanda, Abarimu Bayo Bari Kwimuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2024 7:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bimwe mu byakurikiye impinduka ziherutse gutangazwa mu miterere n’imitegekere ya Kaminuza yu Rwanda ni uko bamwe mu barimu bayo batangiye kwimuka ngo begere aho amashami azatangira gukorera.

Bari kuva aho bari basanzwe bakorera, bagasanga aho koleji nshya zimuriwe.

Taliki 27, Gashyantare, 2024( hari kuwa Kabiri) nibwo Inama y’Abaminisitiri yaterany, umwe mu myanzuro yayo uza wemeza gahunda yo guhuza Koleji za Kaminuza y’u Rwanda zifite aho zihuriye.

Intego ni ugukora uko bishoboka ngo ibifite aho bihuriye mu rwego rw’amasomo kugira ngo byigishwe neza kandi bigabanye gutatanya imbaraga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amashami yigishaga ubuhinzi, amashyamba n’ubuvuzi bw’inyamaswa (amatungo) yagabanyijwemo ibice bibiri,  iryigisha Ubuvuzi bw’Amatungo n’inyamaswa rijyanwa muri  Nyagatare n’aho iry’ubuhinzi, amashyamba n’ubworozi bw’amafi ahurizwa hamwe ajyanwa i Busogo mu Karere ka Musanze.

Abanyeshuri bigiraga i Nyagatare ubuhinzi bukoresheje imashini (mechanisation) no kuhira imirima (Irrigation) n’abigiraga i Huye ibijyanye n’amashyamba, basanze bagenzi babo basanzwe biga ibijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi muri Koleji y’i Busogo.

Koleji yigisha Ubukungu, Ubucuruzi n’Icungamutungo(CBA) yakoreraga i Gikondo n’iyahoze yitwa KHI yigisha Ubuvuzi, byimukiye muri Huye bisanga Koleji yigisha ubumenyi rusange, imibanire n’imibereho by’abantu(Social Sciences).

I Kigali hasigaye koleji yigisha ibijyanye na siyansi z’ubwubatsi, ubugenge, ubutabire n’ibindi byifashisha laboratwari.

Ni mu gihe Koleji yigisha uburezi (yahoze yitwa KIE) yo isanzwe ikorera i Rukara mu Karere ka Kayonza.

- Advertisement -

Umwarimu wigisha ibijyanye no kuhira imyaka wari usanzwe akorera mu Karere ka Nyagatare, Charles Kasanziki yabwiye Kigali Today  ko ubu bamaze kwimukira i Musanze nyuma yo gutangazwa kwa raporo y’iki gikorwa.

Avuga ko bumvise neza impamvu yo kwegeranya ubumenyi bw’abarimu, aho kugira ngo bahore bandikirwa za misiyo zo kuzenguruka Igihugu bajya kwigisha mu makoleji atandukanye.

Agira ati: “Kaminuza ni iy’u Rwanda, iyo ifite amashami ahantu hatandukanye nta cyo bitwaye kuko utwo turere na two tuba turi gutera imbere. Hari ugusanga abarimu bigisha ubukungu i Rusizi, wajya i Huye ukahabona abigisha ubukungu, waza i Kigali ukahabona abigisha ubukungu, n’i Nyagatare na ho bikaba uko, ariko ukavuga uti ’aba bantu bose uwabashyira hamwe ko ari bwo ireme ry’uburezi rigaragara”.

Yunzemo ko abarimu bigisha isomo rimwe mu makoleji atandukanye ya Kaminuza, batagira ahantu hamwe bamara igihe, bigateza ibibazo bijyanye na misiyo, ndetse hakaba n’inzu za Kaminuza zapfaga ubusa,  nta muntu uzibamo.

Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko aya mavugurura azajyana no kugira ubwigenge mu mikorere yayo, hamwe n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari, aho mu by’ibanze izashyira imbere harimo no kubaka amacumbi y’abanyeshuri, kuko kugeza ubu abo ibasha gucumbikira bakiri ku rugero rwa 20%.

Ibijyanye no kwimura abanyeshuri, Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko yamaze kubigeraho usibye abo mu mwaka wa kabiri muri Koleji yigisha Ubukungu i Gikondo, bagomba kwimukira i Huye bitarenze tariki 30 Kamena 2024.

TAGGED:AbarimufeaturedKaminuzaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CG (Rtd) Gasana Yakatiwe
Next Article Minisitiri W’Intebe W’Uburundi Yigeze Kuyobya Intwaro Aziha FDLR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?