Kuwa 23 Gashyantare 2022, Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo batatu bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi. Umuto muri bo afite imyaka 26.
Hari uwafatiwe mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro akekwaho kugira uruhare mu kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi akaba yafatanywe ingofero y’ubwirinzi, imashini enye, icyuma (pince), igipima umuriro w’amashanyarazi (Voltmeter), n’igikoresho cyo guca umuyoboro.
I Nyabugogo ho hafatiwe babiri bafatanywe ibikosho by’amashanyarazi by’ibijurano n’undi muntu ugishakishwa.
Ibyuma bafatanywe ngo babiguze mu Karere ka Gicumbi kandi amakuru Polisi ifite avuga ko byibwe ku mashini zibika amashanyarazi (Transformateurs), bafatirwa mu Gakinjiro ka Nyarugenge.
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu bafatiye bimwe muri ibi byuma mu iduka ry’umucuruzi wo muri Gucumbi.
Mu iduka ry’uyu mucuruzi bahasanzwe ibice byinshi by’amabati apima hagati ya 200 na 300 Kgs; akoreshwa muri kabine zihindura amashanyarazi.
Ubwo yagiraga icyo avuga kuri iki kibazo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda , Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko kwangiza ibikorwaremeozo by’amashanyarazi bigira ingaruka zikomatanyije ubugira kabiri.
Avuga ko uretse kuba ibyo bikoresho biba byangijwe kandi byarashyizweho ngo bifashe mu iterambere ry’abaturage, iyo byangiritse biha urwaho abajura bitwikira ijoro bakambura abahisi n’abagenzi cyangwa bagacukura inzu z’abaturage bagamije kubacucura.
CP Kabera ati “ Aba bantu ni isoko y’umutekano mucye w’abaturage kuko iyo bangiza ibikorwaremezo bitanga umuriro mu ngo z’abaturage nijoro ntibongera gucana kandi Leta yarashyizeho ibyo bikorwaremezo. Iyo ucuruje ibyibano mu rwego rw’amategeko nabwo uba ukoze icyaha.”
Yongeye kuburira Abanyarwanda bose ko uwica amategeko atazabura kubikurikiranwaho.
Muri abo harimo n’abiba cyangwa bangiza ibikorwaremezo kandi ngo Polisi izabafata aho bari hose.
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza kuri ubu bujura n’abandi bashobora kuba barababereye ibyitso cyangwa isoko ry’ibyo bangiza.
Kwangiza ibikorwa remezo kandi ntibikorwa n’abashaka kugurisha ibikoresho babikuyeho gusa ahubwo n’abakoresha igikorwaremezo mu buryo kitagenewe nabo baba bacyangije kandi bishe n’itegeko.
Mu gitondo cyo kuri Noheli y’umwaka wa 2020 Polisi yeretse itangazamakuru abamotari 31 ibakurikiranyeho gutwarira moto mu muhanda itagenewe, aho bita kuri bordure.
Icyo gihe buri mumotari yaciwe amande ya Frw 150 000.
Abamotari bafashwe ni abo mu Mujyi wa Kigali. Babwiye itangazamakuru ko babikoze basiganwa n’amasaha kandi ngo kubera umuvundo w’ibinyabiziga wari muri Kigali muri kiriya gihe mu masaha y’umugoroba ngo bahisemo guca iy’ubusamo bakarenga bordure kandi bitemewe.
Umwe muri bo witwa Eric Nzayisenga wo mu Karere ka Gasabo yavuze ko yafatiwe mu Giporoso yarenze bordure asize umugenzi hafi ya Station iri hafi aho.
Yavuze ko yari asanzwe azi ko bibujijwe guca kuri bordure ariko ngo hari byinshi bakora bazi ko ari amakosa ariko bibuka cyane ko ari amakosa iyo Polisi ibafashe.
We na bagenzi be batakambiye Polisi bayisaba ko yadohora igaca inkoni izamba kugira ngo batarangiza umwaka nabi kandi n’ubukene bumeze nabi kubera ingaruka za COVID-19.
Itegeko
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.