Mu Cyumweru cyatangiye tariki 08, kirangira tariki 14, Gashyantare, 2021 u Rwanda rwoherereje amahanga indabo nyinshi bwikube kabiri izo rwayoherereje mu Cyumweru cyabanje. Rwohereje hanze ibilo 43 000 by’indabo ziganjemo amaroza(roses).
Inyinshi zohererejwe ibihugu byo mu Burayi kuko ari bwo rwazitumije mu rwego rwo guhaza isoko ryabwo ryashakaga indabo zigenewe umunsi wahariwe abakundana.
FranceInfo ivuga ko isoko ry’indabo ku isi rifite agaciro kagera kuri Miliyari 4$ buri mwaka.
Igihugu cya mbere kigura indabo kurusha ibindi mu Burayi ni u Buholandi. Ibindi bihugu byeza bikanagurisha indabo kurusha ibindi ku isi ni Espagne, Israël na Kenya.
N’ubwo ari uko bimeze ariko u Rwanda rufatwa nk’igihugu kiri kohereza indabo nyinshi kurusha ibindi ubirebeye mu myaka mike ishize.
Ubutaka bw’u Rwanda cyane cyane ubwo mu Burasirazuba bubereye ubuhinzi bw’indabo.
Ibindi bihugu u Rwanda rwoherereza indabo ni Ouganda, Tanzania, DRC, u Buholandi, u Bubiligi, u Bwongereza, u Budage n’u Bufaransa.
Indabo mu bihe bya COVID-19…
Mu bihe bya COVID-19, mu Burayi ubukwe bwaragabanutse ariko gushyingura biriyongera, kandi ibi biri henshi ku isi. Mu yandi magambo bivuze ko n’ubundi isoko ry’indabo rikiboneka.
Ubundi muri rusange iyo abantu batari gushyingira baba bari gushyingura kandi muri ibi bintu byombi hakenerwa indabo.
Ikindi gihugu cyo mu Karere kizwiho koherereza amahanga indabo ni Kenya. Ab’i Burayi bazi ko indabo bagura iyo zidaturutse mu Rwanda, zituruka muri Kenya.