Lt Gen Musemakweli azashyingurwa tariki 17/02/2021

Amakuru Taarifa yamenye avuga ko nyakwigendera Lieutenant General Jacques Musemakweli uherutse gutabaruka, azashyingurwa ku wa Kabiri tariki 17, Gashyantare, 2021.

Urupfu rwa Lt Gen Musemakweli rwamenyekanya kuwa Kane tariki 12, Gashyantare, 2021. Yari asanzwe ari Umugenzuzi Mukuru mu ngabo z’u Rwanda. Uyu mwanya yagiyeho muri 2019 avuye ku buyobozi bukuru bw’ingabo zirwanira ku butaka.

Lt Gen Jacques Musemakweli yari atuye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro.

Mu kandi kazi yakoreye ingabo z’u Rwanda harimo n’uko yigeze kuyobora Umutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu(Republican Guard), icyo gihe akaba yari Major General.

- Advertisement -

Yigeze kandi kuba umuganga ubaga abasirikare bakomerekeye ku rugamba nyuma y’uko Inkotanyi ziboye u Rwanda muri 1994.

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version