Kubura Intwaro Kw’Abarwanyi Bo Muri Tigray Bizazambya Ibintu

Isesengura:

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29, Kamena 2021 abarwanyi bo mu Ntara ya Tigray beguye intwaro biminjiramo agafu barwanya ingabo z’igihugu za Ethiopia. Kugeza ubu nta gihugu biravugwa ko kibatera inkunga ariko uko bimeze kose uyu mujinya wabo uzarakaza ubutegetsi bwa Addis Ababa buhagurukane inkubiri ishobora kuzasiga ibintu bibaye bibi kurusha ho.

Umutwe uhanganye n’ingabo za Leta ya Ethiopia uherutse kwigarurira umurwa mukuru w’agace ka Tigray witwa Mekelle.

Ni nyuma y’imirwano imaze iminsi ihanganishije ingabo za Leta n’izishamikiye kuri Tigray zitwa Tigray People’s Liberation Front (TPLF).

- Advertisement -

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu murwa wafashwe ubwo ingabo za Leta zari zimaze kuva mu birindiro byazo muri Tigray.

Icyo gihe Leta yasabaga ko imirwano yaba ihagaze kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bikorwe nta mbogamizi.

Mu mwaka wa 2020 nibwo Leta ya Ethiopia yatangije intambara ku mutwe  TPLF.

Ni umutwe ugizwe n’abantu bahoze bakomeye mu butegetsi bwa Ethiopia, k’uburyo Leta ibafata nk’abakora iterabwoba.

Iyo Leta yise umutwe runaka ko ari uw’iterabwoba biba bivuze ko idashobora na rimwe kugirana nawo ibiganiro.

Kutagirana ibiganiro bivuze ko uburyo buba bisigaye ari intambara, utsinzwe akamanika amaboko.

Iyo witegereje uko ibintu bimeze ubu, ukareba uko abagaba b’ingabo ku mpande zombi( aba Leta n’aba TPLF) bifite uburakari ushobora kwanzura ko intambara ya simusiga iri hafi kongera kurota.

Amagambo ‘kongera kurota’ ni ngombwa ko akoreshwa kuko si ubwa mbere impande zombi zaba zirwanye.

Abarwanyi bo muri Tigray ni bamwe mu barwanyi bakomeye bari mu Ihembe ry’Afurika.

Ihembe ry’Afurika ni agace kagizwe n’ibihugu nka Ethiopia, Eritrea na Djibouti.

Ikindi gishobora kuzatuma ibintu biba bibi kurushaho ni uko abenshi mu bagize uriya mutwe bahoze muri Leta yayoborwaga na Meres Zenawi bakaba bari bafite ijambo rinini.

Kuba bakomeje kumva ko ari ibitangaza bishobora kubuza amahwemo Leta ya Ethiopia bizayirakaza cyane.

Mu minsi ishize hari ibigo biharanira uburenganzira bwa muntu byashinje Leta ko yakoreye abo muri kariya gace ibyaha by’intambara byibasira inyokomuntu, ibi Leta yarabihakanye.

Ingabo za Ethiopia nizihagurukira kongera kwigarurira umurwa mukuru wa Tigray witwa Mekelle zishobora kuzabikorana imbaraga zikomeye kurusha izakoreshejwe mbere, bikazakorwa mu rwego rwo kubihaniza bidasubizwaho.

Ikindi kizatuma ibintu birushaho kuzamba ni uko n’abasivili barokotse iriya mirwano bazarushaho kuzahara kubera ubukana bw’ingaruka z’iriya ntambara zirimo n’inzara isanzwe itaboroheye.

Hagati ya Mata na Gicurasi 2021 hari raporo yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, FAO, ivuga ko abaturage ba Tigray basaga 350,000 bari bugarijwe n’inzara.

Ni ngombwa ko Umuryango mpuzamahanga ugira icyo ukora mu rwego rwo kubuza ko ibintu biba  bibi kurushaho muri Ethiopia cyane cyane ko iyo habaye yo ikibazo bigira ingaruka ku bihugu bigize Ihembe ry’Afurika n’Afurika muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version