Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kudateza Imbere Ubuhinzi Bigwingiza Abana B’Afurika-PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Kudateza Imbere Ubuhinzi Bigwingiza Abana B’Afurika-PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 September 2024 7:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’uruhererekane runoze mu bikomoka ku buhinzi muri Afurika, Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente yavuze ko kudateza imbere ubuhinzi bigwingiza abana bo kuri uyu mugabane.

Bituma abatuye Afurika batihaza mu biribwa bikabasonjesha kandi aba mbere bagirwaho ingaruka n’iyo mikorere ni abana.

Ngitente avuga ko hakwiye kuboneka umuti urambye kugira ngo ubuhinzi bwa Afurika butezwe imbere, umusaruro ubuvuyemo utume abawutuye bihaza mu biribwa.

Inama yabivugiyemo  ni inama nyafurika yiga ku ruhererekana runoze mu biribwa yitwa Africa Food Systems Forum ibaye ku nshuro ya kabiri.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente avuga ko hari amafaranga menshi Guverinoma za Afurika zikoresha mu gukemura ibibazo byatewe n’umusaruro mucye mu buhinzi kandi ubusanzwe ayo mafaranga yagombye gukoreshwa ku kwirinda izo ngaruka.

Ati: “Iyo ibihugu bya Afurika bidafite ibiribwa bihagije bikoresha amafaranga menshi mu kwita kuri icyo kibazo kandi ayo mafaranga yagombye kuba yarashowe  mu nzego zifite akamaro kurushaho”.

Asanga bibabaye kuba abana bo muri Afurika barenga 32% bari munsi y’imyaka itanu bugarijwe n’igwingira mu gihe ku rwego rw’isi.

Imibare ivuga ko ku rwego rw’isi abana bagwingiye bangana na 22% y’abana bose baba kuri uyu mubumbe rukumbi ugwaho imvura yeza imyaka.

Si abana bonyine babura icyo bafungura ahubwo n’abantu bakuru ni uko kuko 20% by’abatuye isi bose badafite ibiribwa bihagije kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Kuri Ngirente, ni ngombwa ko abahinzi bo ku mugabane w’Afurika bagira ubuhinzi bukoranywe ikoranabuhanga, bagakora ubuhinzi bufite icyerekezo, buha ababukora ibisubizo ku kwihaza mu biribwa, abana ntibagwingizwe no kubona indyo yuzuye.

Asanga abitabiriye iriya nama bari mu by’ibanze bakwiye guteza imbere uru rwego rw’ubukungu kuko bari mu ba mbere bafata ibyemezo aho batuye.

Ati: “Akamaro k’iri huriro mu gushaka icyafasha Afurika kubona ibiribwa ntigashidikanywaho”.

Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi (AGRA), Dr.Agnes Kalibata, ku ruhande rwe, avuga ko hakwiye gushyirwaho imikorere yorohereza abahinzi guhinga kijyambere, akemeza ko Leta zikwiye gufata iya mbere kugira ngo ibyo bizagerweho.

Dr.Agnes Kalibata

Kalibata ati: “Gushyiraho ubwo buryo bw’imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abikorera byafasha mu kugera kuri uwo musaruro wifuzwa”.

Ikidindiza Ubuhinzi Bw’Afurika Ni Ishoramari Ricye- Dr. Agnes Kalibata

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda Dr. Ildephonse Musafiri yashimiye abitabiriye iyi nama avuga ko ari uburyo bwiza bwo kwigira hamwe uko Umugabane wa Afurika wabona ibiribwa bihagije.

Haile Mariam Desalegn uyobora Inama y’ubutegetsi ya AGRA yagaragaje ko ibiribwa ari iby’ibanze nkenerwa ku baturage, ku mugabane wa Afurika n’Isi.

Iyo ni imwe mu mpamvu zikomeye aheraho avuga ko abayituye bose bakwiye gushyira imbaraga mu guteza imbere uru rwego rw’ibanze mu mibereho ya muntu.

Abitabiriye Inama ya African Food Systems Forum ni abantu 5000.

Barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera mu rwego rw’ubuhinzi, abashakashatsi n’abandi.

Afurika Icyeneye Ubuhinzi Buvuguruye – Perezida Kagame

TAGGED:AfurikafeaturedInamaNgirenteUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bobi Wine Yarashwe
Next Article Imodoka Ya Tesla Yahawe Ikoranabuhanga Rituma Yitaba Nyirayo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?