Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kugera Kure Siko Gupfa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Kugera Kure Siko Gupfa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2024 8:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umubare munini w’abatuye isi ni abakene. Kubona icyo barya gihagije kandi bakakibona inshuro eshatu ku munsi nk’uko bisabwa n’abize iby’imirire ni ingorabahazi kuri benshi.

Si ibyo kurya gusa bibura ahubwo kwivuza, kugira aho abantu baba hakwiriye ikiremwamuntu, kwambara, kujyana abana ku mashuri no kugira ubwisungane mu buvuzi cyangwa ubundi bwishingizi ku buzima ni ikibazo kuri benshi mu batuye isi.

Ababyeyi benshi muri Aziya no muri Afurika bahora bahangayikishijwe nuko abana babo baburara, barwara, n’uko birukanwa ku mashuri, bahangayikishijwe no kutabona ubukode n’ibindi bijyanirana n’ubushobozi buke mu by’ubukungu.

Muri rusange ubukene buraryana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nubwo ari uko bimeze, kwiheba ukumva ko ntacyo wakora ngo uve muri urwo rwobo rw’ubukene ubwabyo ni ukurushaho kurwicukurira.

Hari abantu bahoze bakennye cyangwa se babayeho mu buryo wakwita ko buciriritse ariko bateye imbere, ubu batunze amafaranga MENSHI.

Hari abo uzi mwakuranye bateye intambwe mu buzima ubu bavuga rikijyana kubera ko bafitiye abandi akamaro.

Wasanga nawe uri gusoma iyi nyandiko uri umwe muri abo benshi.

Icyatumye utera iyo ntambwe  ahanini ni uguhumuka, ukamenya gutekereza, gukora no gukorana n’abandi.

- Advertisement -

Kwiga ni ingenzi kugira ngo abantu bamenye kubara, gusoma no kwandika.

Ibi ni ingenzi mu gukangura ubwonko bw’umuntu kugira ngo ajye amenya icyo abandi bamurushije abigane cyangwa se nawe ahimbe ibye.

Umuruho umuntu ahura nawo niwo umugira uwo aba we mu gihe gikurikiraho.

Si kenshi umuntu wakuze yaradamaraye ashobora gutekereza ibisubizo ku bibazo atigeze ahura nabyo kereka hagize ubimugiramo inama, akamutungira agatoki.

Reka dufate urugero rw’inama umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye mu rwego rw’ikoranabuhanga ku isi yigeze kugira abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Stanford muri Amerika.

Uwo ni Jensen Huang uyobora ikigo kitwa Nvidia.

Jensen Huang

Hari ikiganiro aherutse gutangira mu nama yiswe  2024 SIEPR Economic Summit, ahavugira ukuntu imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho.

Ikigo ayobora kirakomeye ku isi mu rwego rw’ikoranabuhanga kubera ko gikora utwuma dushyirwa muri mudasobwa (chips) kandi kikaba kiri mu byateye imbere mu gukora ubwenge buhangano bwamamaye nka Artificial Intelligence.

Mu mwaka wa 1993 nibwo yashinze iki kigo.

Gukunda akazi, gutekereza kure no kwita ku ikoranabuhanga nibyo byatumye atera imbere mu ruganda rw’ikoranabuhanga ku rwego rw’isi muri iki gihe.

Mu nama aherutse guha abanyeshuri bo muri Kaminuza twavuze haruguru, harimo ko iyo umuntu yiyushye akuya, agakora agamije iterambere, akirinda gusesagura, birangira akize, agasarura amatunda.

Jensen Huang yaravuze ati: “ Kuba umuntu ukomeye akenshi ntibijyana n’uko umuntu yaminuje ahubwo bishingiye ahanini kuri kamere ye kandi nayo ishingiye ahanini ku byo yaciyemo, ku miruho yarushye”.

Uyu muherwe avuga ko iyo inzitizi zije imbere y’umuntu ziba zimuhaye uburyo bwiza bwo gukora uko ashoboye ngo azivanemo.

Aha ni hamwe muri henshi umuntu yerekanira ko arusha izindi nyamaswa ubwenge.

Ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bo muri Stanford yabagiriye inama yo kutumva ko bazahita bakira ahubwo ababwira ko bakwiye kumva ko gukira no kuba umuntu ukomeye ari ibintu bitegurwa, intambwe ku yindi biherekejwe no kwihangana.

Mu gika gikubiyemo ibyo yababwiye ushobora gusoma mu kinyamakuru Forbes, mu nyandiko yasohotse taliki 14, Werurwe, 2024 haragira hati: “ Kimwe mu byo nishimira ni uko ntigeze nipasa muremure ngo numve ko ngomba guhita nkira. Mwe kubera ko mwize muri rimwe mu mashuri meza ku isi kandi mukaba mukomoka mu miryango ikize, birumvikana ko mufite intego zihambaye zo kuba ibitangaza”.

Icyakora yababwiye ko ubusanzwe abantu bafite ibitekezo byo kuba ibitangaza bahura n’ikibazo cyo kutihanganira ibizazane byo muri ubu buzima.

Kaminuza ya Stanford iba ahitwa Palo Alto muri California, USA.

Yunzemo ati: “ Kwihangana ni ingenzi mu kugira icyo umuntu ageraho. Sinzi icyo navuga kugira ngo mwumve neza  icyo nshaka kuvuga kereka wenda mbifurije kuzahura n’ibibazo kugira ngo mumenye akamaro ko kubyihanganira no gushaka uko wabyikuramo”.

Avuga ko yishimira ko ababyeyi be bamureze bamushishikariza kwihangana ariko no kuzaba umugabo.

Ikiganiro yatanze gikubiyemo ubwenge bw’uko aho kugira ngo umuntu yumve ko agiye gukira bya vuba na vuba yahitamo kubigenza gake, akigira ku byo abandi bamutanze kandi akirinda kugaragara nk’aho ishyari ryamuzonze.

We yumva ko umuntu akwiye kugira ikitwa ‘ibitekerezo byifuza iterambere’.

Ku rundi ruhande, avuga ko kugira ibitekerezo nk’ibi ari ikintu kitorohera abantu bakuriye mu bisubizo.

Yemeza ko abantu nk’abo baba bagomba kubanza kwihingamo ibitekerezo byo kumva ko kugira icyo ubuze ari byo bitera kugira icyo ubona.

Inama nk’iyi kandi yatanzwe n’umwe mu bahoze ari abasirikare bo mu mutwe udasanzwe w’ingabo z’Amerika(Neavy Seals) witwa David Goggins wavuze ko kwibabaza bitera intsinzi.

Nk’umusirikare wabigize umwuga ariko wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Goggins avuga ko iyo umuntu yihinzemo kuba intwarane mu bibazo niyo yaba asanzwe ari umuntu w’inkomwahato, bimwubakamo imbaraga zikomeye zo kugera kuri byinshi mu gihe kwihangana bizaba ARI NGOMBWA KOKO.

Bisa n’umwitozo utegurira umuntu kuzava mu bibazo bikomeye kurusha uwo mwitozo ubwawo.

Twanababwira ko ingingo y’akamaro ko kwihangana yaganiriweho kandi yandikwaho kenshi.

Umuhanga mu miterereze witwa Friedrich Nietzsche ( ni Umudage wabayeho hagati y’umwaka wa 1844 -1900) yigeze kwandika ati: “ Kubaho ni ugukubitika, gukubitika nabyo ni ukugira icyo umuntu yigira muri uko gukubitika kwe”.

Friedrich Nietzsche

Ubisuzumye, ubona ko Nietzsche yavugaga ko nta buzima kuri iyi si butagira ingorane kandi ko iyo wivanye muri zo ari bwo ugira ubuzima bufite ireme n’igisobanuro kinini.

Mama Tereza nawe yagize ati: “ Izerere muri bike ufite kuko ari ho imbaraga zawe zo kugera kuri byinshi ziherereye”.

Ingero z’uko kwihangana bivamo akamaro ziboneka no mu biremwa.

Iyo Abanyarwanda baca umugani ko imbuto z’umugisha ziva ku giti cy’umuruho ntibaba basaze.

Igiti cy’imizabibu gikunze kwera ahantu hakakaye, hataboneka amazi n’ifumbire nk’ibiboneka aho insina zera.

Kugira ngo imizabibu yere neza bisaba ko igiti yeraho kihanganira ubushyuhe, kigakoresha neza amazi n’ifumbire  bike biba biri hafi aho.

Ubwo kandi ni uko kiba gihanganye n’imiyaga ica hirya no hino iruhande rwacyo kandi ikomeye.

Urwo rugamba iki giti kirwana nirwo rutinda rukazavamo imizabibu iryoshye kandi ikorwamo divayi yahogoje amahanga.

Mu buryo nk’ubu, kwihanganira za birantega no kumenya ko kugera kure atari ko gupfa nibyo bigeza abantu ku ntsinzi.

Niwumva utangiye kwiheba ngo karabaye uzegere abandi bakugire inama yo gukomera kandi uzagera ku byiza.

Kimwe mu bintu bibi mu buzima ni ukumva ko BYARANGIYE.

Uzagera kuri byinshi nudacika intege
TAGGED:AbabyeyifeaturedGuteraImbereKaminuzaUbukene
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gisagara Volleyball Club Yabuze Ku Kibuga Iterwa Mpaga
Next Article Abana B’i Kayonza Batsinze Irushanwa Mu Ikoranabuhanga Bazabishimirwa N’Akarere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?