Kuki Amasezerano Y’Amahoro Akunze Kudakurikizwa?

Hari impamvu nyinshi zituma abantu bajya mu ntambara. Hari abajya mu ntambara kugira ngo bakureho ubutegetsi buriho, bagire ibyo bahindura mu birebana n’ubukungu cyangwa imibereho y’abaturage ibe myiza.

Hari abandi barwana bashaka kwigarurira igihugu cyangwa imitungo kamere yacyo. Hari intambara nyinshi ziterwa n’ivangura rishingiye ku moko cyangwa amadini.

None se, ni iki abantu bakora kugira ngo bahagarike intambara, maze habeho amahoro?

Ubusanzwe, ubuyobozi buba bushaka ko abantu bamererwa neza. Ibyo bishobora kugabanya ubusumbane cyangwa bukavaho, kuko iyo ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma habaho intambara.

Ariko umuhati wabo ukunze gukomwa mu nkokora.

Kuki se amahoro atagerwaho?

Ni uko bisaba ko abategetsi bahindura ibyo batangaho amafaranga.

Mu mwaka wa 2022, ugereranyije Miliyari$ 34,1 zakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye byo guharanira amahoro no kuyabungabunga ku isi hose.

Ariko kandi, ayo mafaranga (angana na 0,4%), ni make cyane ugereranyije n’ayakoreshejwe mu bikorwa bya gisirikare.

Nk’uko António Guterres usanzwe ari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yigeze kubivuga, abantu batanga amafaranga menshi bafasha abahuye n’intambara kuruta ayo batanga bazikumira.

Byifashe bite ku masezerano y’amahoro?

Hari ikinyamakuru kitwa Nimukanguke ! cyigeze kwandika ko burya abayobozi baba bagamije gukemura ibibazo no guhuza impande zihanganye binyuze mu biganiro.

Gusa uwo mugambi nawo wagaragaye ko udakunze kugera ku ntego.

Kuki bitagerwaho? Hari igihe abari mu mishyikirano baba badashaka kuganira, badashaka kugira ibyo bemeranyaho cyangwa ngo bemere imyanzuro yafashwe.

Iyo bimeze bityo, amasezerano y’amahoro ntiyubahirizwa.

Umudipolomate wo muri Amerika witwa Raymond F. Smith yarabibonye bituma agira ati: “Amasezerano ibihugu bigirana, si ko buri gihe agira icyo ageraho. Imishyikirano yo guhagarika intambara ishobora kuba, ariko na yo hari igihe iteza izindi ntambara.”

Abantu bagombye ‘gushaka amahoro’ gusa ikibabaje ni uko abenshi mu bantu bo muri iki gihe ari ‘abahemu, batumvikana, abandi bakaba abagambanyi’.

Iyo myitwarire ituma n’abanyapolitike bafite umutima mwiza, bananirwa gukemura ibibazo.

Ikindi ni uko niyo abantu biyemeje kugabanya intwaro mu gihugu nabyo hari ubwo byanga cyane cyane iza kirimbuzi nk’uko abantu babizi ku byerekeranye nizo muri Iran muri iki gihe.

Akenshi ibihugu ntibiba bishaka kugabanya intwaro, bitewe no gutinya ko ububasha bwabyo bwagabanuka cyangwa gutinya ko bishobora guterwa bikabura uko byitabara.

Mu gitabo ‘Securing Our Common Future: An Agenda for Disarmament’ handitsemo ko amasezerano ibihugu byagiranye yo kwikuraho intwaro, igihe intambara y’ubutita yarangiraga atigeze agerwaho.

Ayo masezerano yari agamije kugabanya ibintu byateza akaga, gukumira ubushyamirane hagati y’ibihugu, maze abantu bakagira amahoro n’umutekano.

Indi turufu ikoreshwa mu gukumira intambara ariko nayo ntirye ni iyo kwishyira hamwe kw’ibihugu.

Ibihugu byishyira hamwe kugira ngo bizatabarane mu gihe byatewe. Iyo byishyize hamwe biba bitekereza ko nta watinyuka kubitera, kuko biba bishobora gutabarana.

Gusa kuba nta wushobora gutera ibihugu byishyize hamwe, si byo bigaragaza byanze bikunze ko amahoro azagerwaho.

Akenshi ibihugu ntibyubahiriza amasezerano byagiranye cyangwa ngo byemeranye uko bizatabarana n’igihe bizabikorera.

Urugero, muri iki gihe hari impungenge ko n’ibihugu bigize OTAN nabyo byazarwanira muri Greenland aho Amerika ishobora kuzagaba igitero ikigarurira iki kirwa gisanzwe ari icya Denmark.

Mu gitabo Encyclopedia Britannica gitanga ibisobanuro ku ngingo zinyuranye hari ahanditse hati: “Nubwo Umuryango w’Ubumwe bw’Amahanga n’Umuryango w’Abibumbye yakoze ibishoboka byose ngo ifashe za Leta kwishyira hamwe, ibyo ntibyatumye intambara zidakomeza kubaho.”

Hari abantu bavuga ko muri iki gihe isi ari bwo ifite amahoro, kurusha uko byari bimeze mbere.

Ibyo babivuga batekereza ko intambara zo muri iki gihe zimara igihe gito, kandi zigahitana abantu bake, ugereranyije n’umubare w’abahitanywe n’intambara zabaye mu binyejana byashize.

Icyakora hari abandi batemera iryo gereranya, bakavuga ko hari ibindi umuntu yagombye gusuzuma aho kurebera gusa ku mubare w’abantu bagwa mu ntambara.

Uretse n’ibyo abantu bavuga, nta wahakana ko muri iki gihe intambara n’urugomo bitugiraho ingaruka twese niyo twaba dutuye kure cyane y’aho intambara ibera.

Ibuka ingaruka intambara y’Uburusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare, 2022 yagize ku bukungu bw’u Rwanda!

Igiciro cy’ifarini n’ibindi binyampeke cyarazamutse kandi ibi byazahaje benshi.

Kubera ko muri kamere ya muntu habamo intambara, kuzazihagarika bizakomeza kuba ingorabahizi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version