Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuki CAF Imaze Gusubika CHAN Inshuro Ebyiri?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Kuki CAF Imaze Gusubika CHAN Inshuro Ebyiri?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2025 7:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
CAF niyo itegura CHAN na CAN
SHARE

Irushanwa rya CHAN rimaze gusubikwa inshuro ebyiri guhera mu mwaka wa 2024 kugeza ejobundi tariki 14, Mutarama, 2025 ubwo CAF yavugaga ko ibyo kurikina muri Gashyantare uyu mwaka byimuriwe muri Kanama.

Muri uyu mwaka byarangije kwemezwa ko imikino yaryo izabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Igitangaje kiyongera kuri ibi ni uko ubwo CAF yemezaga ko iri rushanwa rizaba muri Gashyantare, 2025 yanzuye ko rizakomeza kwitwa CHAN 2024.

Kwimura iyo mikino byabujije Amavubi  amahirwe yo kuzitabira CHAN kubera ko Samson Adamu, ushinzwe amarushanwa n’ibikorwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ubwo habaga  tombola y’uburyo ibihugu bizayitabira, yavuze ko ibihugu bibiri bitaramenyekana ngo bizayitabire ari ibizava hagati ya Algérie, Ibirwa bya Comores, Gambia, Misiri, Malawi, Afurika y’Epfo na Gabon.

Nta Rwanda rurimo!

Amahirwe y’Amavubi yo kwizera gukina CHAN yahise ayoyoka, hasigara ashobora guterwa n’uko u Rwanda  rwahabwa amahirwe yo kugira imwe mu mikino rwakira.

Guhindagura igihe iyi mikino izabera byabaye ikibazo kuko hari ababifashe nko kutagira gahunda ihamye bisanzwe biranga imitegurire n’imikinire muri Shampiyona zinyuranye zo muri Afurika.

 Urugero ruheruka ni urw’uko Tombola ya CHAN yabaye habura ibyumweru bibiri ngo irushanwa ritangire, bivuze ko icyo ari cyo gihe cyaburaga ngo iby’uko imikino yimuwe bitangazwe.

Hari ibihugu bitari byamenyekanye mu bizitabira iryo rushanwa, ibi bikaba ibintu bataba ahandi kuko abazakina bamenyekana habura igihe kirekire kigera no ku mwaka.

Uko guhindura  gahunda bya hato na hato bigera no muri CAN kuko iri rushanwa naryo akenshi rikinwa muri Mutarama na Gashyantare  rikongera rigashyirwa mu mpeshyi(Nyakanga, Kanama) bikabera imbogamizi abakinnyi ba Afurika bakina i Burayi kuko bavunwa no guhuza izo gahunda zose.

Amakipe yamaze kubona itike ya CHAN bidasubirwaho:

Ouganda
Tanzanie
Soudan
Maroc
Guinée
Sénégal
Mauritanie
Centrafrique
Congo
RD Congo
Niger
Burkina Faso
Nigeria
Angola
Zambie
Madagascar
(Wongeyeho andi makipe abiri ataramenyekana)
Uko amatsinda ya CHAN ateye nyuma ya Tombola

Itsinda A

Kenya
Maroc
Angola
RD Congo
Zambie

Itsinda B

Tanzanie
Madagascar
Mauritanie
Burkina Faso
Centrafrique

Itsinda C

Ouganda
Niger
Guinée
Q2 (Ikipe ya kabiri mu ijonjora rya nyuma)
Q1 (Ikipe ya mbere mu ijonjora rya nyuma)

Itsinda D

Sénégal
Congo
Soudan
Nigeria.

TAGGED:AmakipeAmavubiCAFfeaturedIgikombe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ntawe Uzongera Gupfukamisha Abanyarwanda Uko Yaba Akomeye Kose-Kagame
Next Article Ngoma: Abahinzi B’Ibigori Barahangayitse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?