Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yabwiye abapolisi 100 bahagarariye abandi mu nama yiga uko ihohoterwa ryacika, ko kugira ngo ricike koko bisaba ko abantu bamenya iryo ari ryo kandi bikaba mu buryo bwuzuye.
Abo bapolisi bahagarariye bagenzi babo mu mashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda bari mu nama igamije kunoza ingamba zo gukumira no guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibyaha bikorerwa abana.
Ubwo yafunguraga iyi nama iri kubera ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza avuga ko kumva neza icyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivuze ari yo ntambwe ya mbere ituma kurirandura mu buryo bufatika bishoboka.
Ati: “Igikenewe cyane ni ukubanza kumva neza no gusobanukirwa icyo kurwanya ihohoterwa bivuze kugira ngo ubashe guhagarara wemye mu gukuraho imbogamizi zitambamira ibikorwa byo guhangana na ryo haba mu gihugu, mu Karere no hanze yako.”
Avuga ko igihe kigeze kugira ngo ingamba zo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’ingaruka zaryo bive mu magambo ahubwo bikorwe.
DIGP Ujeneza yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere ku bushake rihorana bwo gushyigikira Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa.
Uyu muyobozi yasabye abitabiriye iyi nama kuzageza kuri bagenzi babo ubumenyi bayungikiramo mu rwego rwo kurushaho kunoza inshingano no gukora kinyamwuga.
Kirenga Clement uhagarariye UNDP mu Rwanda yavuze ko nta gihugu gishobora kugera ku ntego z’iterambere rirambye mu gihe kikirangwamo abagore n’abana bahohoterwa.
Ati: “Nta gihugu gishobora kugera ku ntego z’Iterambere rirambye (SDGs) kikigaragaramo abagore n’abana bahohoterwa cyane cyane intego ya gatanu igamije guca ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore n’abakobwa.”
Biturutse ku myanzuro y’Itangazo ry’Inama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) mu gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bw’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, mu Rwanda mu mwaka wa 2016, hatangijwe Ikigo cy’Akarere cy’Icyitegererezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (RCOE) gikorera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru.
Ubundi ihohoterwa riri mu moko atatu: Hari irishingiye ku gitsina, iribabaza cyangwa rishengura umutima n’irishingiye ku mutungo.