Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kurandura Ubukene Mu Bantu Ni Imvugo Y’Urwiyerurutso
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kurandura Ubukene Mu Bantu Ni Imvugo Y’Urwiyerurutso

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 October 2022 2:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abakire n'abakene bazahoraho
SHARE

Buri mwaka taliki 17, Ukwakira, isi izirikana umunsi wiswe uwo kurandura ubukene mu bantu.

Inshinga ‘kurandura’ ubwayo ivuze ikintu kinini.

Ivuze ko  ikirandurwa kigomba kuba cyarashinze imizi. Ubigeranyije n’igiti, wasanga ubukene buba bwaramaze gucengera mu bantu k’uburyo buba bugomba kurandurwa.

Ariko se ubukene ni nk’igiti koko barandurana n’imizi?

Ese ubundi ubukene ni ikintu gifatika, cyangwa ni ijambo rishingiye ku mibereho y’abantu, abo bantu bakitwa abakene?

Kuvuga ko ugiye kurandura ubukene, mu yandi magambo biba bivuze ko ugiye gukuraho abakene, ntibazongere kubaho kuko iyo hariho abakene nibwo n’ubukene bugaragara.

Kuva abantu babaho buri gihe muri kamere yabo habamo guhiganirwa kurushanya gutunga byinshi.

Muri iryo higanwa niho bamwe basigarira inyuma kuko nta mashuri ahambaye bize cyangwa bakabura gisegura ngo byibura babone igishoro cyatuma bivana mu manga y’ubukene.

Imvugo ‘poverty eradication’ isa n’aho ifite ubusobanuro bugari kurusha ibishobora kugerwaho mu by’ukuri.

Impamvu n’uko no mu gihugu cya mbere gikize ku isi, ( Leta zunze ubumwe z’Amerika) habayo abakene ndetse barusha ubwinshi abaturage batuye u Rwanda.

Igiterekezo cyo kurandura ubukene cyumvikana nk’intego nziza kandi ishoboka ariko mu by’ukuri ntibyakunda.

Uretse no kuba bitakunda nta n’icyo byamara kirambye kubera ko abantu bakenera abo barusha ubushobozi kugira ngo babakorere n’abafite ubushobozi buke bagakenera ababubarusha bityo buri wese mu byo ashoboye, akungukira ku wundi.

Ntacyo byafasha isi, buri wese uyituye atunze miliyoni $1.

Icyo gihe ntawaha undi akazi cyangwa ngo yumve ko ashaka n’ako kazi ubwako.

Amafaranga yata agaciro, akazi kakabura abagakora.

Ibikorwa Leta zikora mu by’ukuri ntibiba bigamije kurandura ubukene ahubwo biba bigamije kugabanya ubukene.

Kubugabanya nibyo bishyize mu gaciro kubera ko iyo bubaye bwinshi nanone biba ikibazo kuko abashomeri baba benshi cyane, igihugu ntikigire abantu bize, bityo n’ibyaha bikiyongera.

‘Poverty reduction’ ishyize mu gaciro kurusha ‘poverty eradication.’

Abakire n’abakene bazahoraho

Uburyo bwiza bwo kugabanya ubukene mu bantu ni ukubaha uburyo bwo kwiga bakiri bato.

Uburezi niwo mushinga byagaragaye ko ufasha mu kurwanya ubukene mu buryo bugaragara kandi burambye.

Umuhanga w’Umunyarwanda witwa Prof Isaie Nzeyimana yigeze kubwira Taarifa ko burya gukena ati ukutagira ibintu gusa,  ahubwo ngo ni no kudashobora gukoresha ibyo ufite.

Ku rundi ruhande, asanga no  gutera imbere atari ukugira ibintu n’abantu gusa, ahubwo ari no kugira imikorere.

Ibyo avuga bivuze ko uburezi ari ingenzi mu gufasha abantu kugira imikorere myiza yatuma babyaza umusaruro amahirwe isi itanga.

Kugira ngo umenye ko ubukene budashobora kuranduka mu bantu ni uko no mu bihugu byagerageje gushyiraho uburyo bwo gusaranganya umutungo wabyo aho umuntu atabona ko ibyo atunze ari ibye gusa, byaje gusanga uwo muvuno utaramba.

Icyaje gufatwa nk’ihame ni uko buri muntu agomba kurya ifi yirobereye.

Iri hame niryo rituma abantu bakora amanywa n’ijoro kugira ngo batunge byinshi ndetse n’ibyo badakeneye ako kanya.

Uko imyaka ishira indi igataha kandi niko n’abakene barushaho gukena mu gihe abakire babona umusaruro munini cyane.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko muri iki gihe(2022) abantu Miliyari 1.3 baba mu bukene bukabije.

Biganjemo abagore n’urubyiruko.

Umuhati w’abafata ibyemezo ugamije kureba ko ubukene bwacika usa n’utazagerwaho ahubwo igishoboka ni ugushyiraho uburyo butuma ababishoboye bajya mu ishuri, abatabishoboye bagafashwa kwiga, ubukene abantu babamo bukagabanuka.

TAGGED:AbakeneAfurikaNzeyimanaUbukene
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzozi za AS Kigali Zo Kujya Mu Mikino Nyafurika Zarangiye
Next Article Gushora Mu Rubyiruko Niyo Mahitamo Meza- Minisitiri W’Intebe Ngirente
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?