Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yiga ku iterambere ry’abatuye isi iri kubera muri Qatar yababwiye ko u Rwanda rwasanze kugira ngo rutere imbere bihamye, ari ngombwa ko umuturage ashyirwa ‘ku isonga’.
Inama yitabiriye, yatangiye kuri uyu wa Kabiri ikazarangira kuwa Kane tariki 06, Ugushyingo, 2025.
Yitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, UN, witwa Antonio Guterres ndetse n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Kagame avuga ko u Rwanda rwasanze gushyira umuturage imbere mu bimukorerwa ari byo bituma iterambere ageraho riramba.
Ati: “Icy’ingenzi ni ukomeza kugendera k’umuvuduko mwiza no kubakira kubyo tumaze kugeraho. Uwo ni wo murongo uyoboye impinduka u Rwanda rwanyuzemo. Ubufasha bugenewe abaturage, uruhare rwabo no kubazwa inshingano biri mu nkingi z’imiyoborere yacu. Buri cyemezo cya politiki gifatwa n’inzego zacu kiba kigamije guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.”
Ibyo yavuze bihuye n’ibiherutse kugaragarwa na RGB mu bushakashatsi ngarukamwaka ikora igamije kureba uko abaturage babona serivisi bahabwa n’inzego za Leta.
Bwagaragaje ko kwigerezwa inzego no kugira uruhare mu byo zibakorera byazamutse ku kigero kigaragara.
Inama Perezida Paul Kagame yitabiriye ni iya kabiri mu myaka 30 ishize kuko iheruka yabaye muwa 1995 ibera muri Denmark mu Murwa mukuru Copenhagen.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye nawe yerekanye ko iterambere ry’ukuri ari irigera ku batuye isi bose, aho kuba irya bake.
Ati: “Inama ya mbere ku iterambere ry’abaturage yabereye i Copenhagen [muri Denmark] mu 1995, yatwibukije ko iterambere ry’ukuri atari ugutera imbere kwa bake, ahubwo ari amahirwe kuri benshi kandi ashingiye ku butabera.”
Kuva mu mwaka wa 1995, ubwo habaga Inama ya mbere ku Iterambere ry’abaturage ku isi, abarenga miliyari imwe bavuye mu bukene ‘bukabije’, abadafite akazi baragabanuka ku buryo bugaragara, abana bagerwaho n’uburezi baba hafi ya bose.
Ati: “Abantu bari kubaho igihe kirekire n’abana bapfa bavuka baragabanutse cyane ndetse abakobwa benshi bari kujya ku ishuri kandi igipimo cy’abakobwa barangiza amashuri kiri hejuru. Ibyagezweho ni ibyavuye mu kwiyemeza kugera ku iterambere rirambye.”
Intego y’iyi nama ni ukugabanya ibyuho biri mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Copenhagen ku bijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Ikinyuranyo cy’imibereho ni kinini cyane mu batuye isi…

Uko bimeze kugeza ubu, ‘intera iri hagati y’abakene n’abakire ku isi wagireranya n’iri hagati y’isi n’ijuru’.
Imibare igaragaza ko abantu abakire batunze miliyari y’amadolari y’Amerika biyongereye mu myaka umunani ishize.
Mu mwaka wa 1987, ikinyamakuru Forbes Magazine kivuga ko abo baherwe ku isi hose bari abantu 140.
Mu myaka 20 yakurikiye, babaye abantu 1000 hanyuma mu mwaka wa 2017 baba abantu 2,000.
Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza ubu, havutse abantu 247 ba rwiyemezamirimo n’abashoramari bakomeye mu ikoranabuhanga, bose hamwe bakaba bafite umutungo w’amadolari y’Amerika angana na tiriyari ebyiri ni ukuvuga miliyari ibihumbi bibiri.
Umwaka wa 2024 warangiye ku isi abantu 3,028 ari bo batunze batunze miliyari imwe y’amadolari kuzamura.
Muri abo bose Abanyamerika nibo benshi kuko ari abantu 902 agakurikirwa n’Abashinwa bangana n’abantu 516 hagakurikiraho Abahinde bangana n’abantu 205.
Ikinyuranyo cy’abakire n’abakene rero ku rwego rw’isi ni kinini cyane kuko abaherwe ba cyane bangana na 15 by’abatuye isi batunze umutungo ungana hafi na kimwe cya kabiri cy’ibyo abandi batuye bose batunze.
Ikindi ni uko 50% by’abatuye uyu mubumbe batunze umutungo utageze kuri 2% by’ubukire bwose bwo ku isi.
Iterambere mu ikoranabuhanga n’ubwinshi bw’abantu baminuje mu bihugu runaka nibyo byatumye ubukungu bushinga imizi mu bice bimwe by’isi mu gihe ibindi bice abantu bicira isazi mu jisho.


