Kutumvisha Bihagije Abamotari Akamaro Ka Mubazi Bikurura Ikibazo

Kuri uyu wa Kane tariki 13, Mutarama, 2022 mu Mujyi wa Kigali habaye ikintu bamwe batekerezaga ko kidashoboka: Imyigaragambyo. Abamotari bakije moto zabo bahurira hamwe mu bice bya Kigali  basa n’abafunze imihanda bavuga ko batishimiye icyemezo cyo guhabwa mubazi bazakatwaho amafaranga.

Hari n’abavugaga ko iriya mubazi ije kubasonga kuko n’ubundi baba bagomba gutanga amafaranga y’ubwishingizi bwa moto zabo, hejuru yabyo hakiyongeraho gutanga amafaranga yaza Koperative, n’agenewe ba shebuja babahaye za moto , ibyo bita versement.

Ni ngombwa nanone kuzirikana ko abamotari bagize ikiciro cy’Abanyarwanda bagizweho ingaruka nini na Guma mu rugo kurusha ibindi byiciro kuko bafunguriwe nyuma y’abandi ndetse nyuma y’aho gato barongera barafungirwa ubwo Delta yacaga ibintu.

Kuri uyu wa Kane ubwo bakoraga icyo bamwe bise imyigaragambyo, abamotari bavugaga ko barambiwe ubuyobozi bwabo, bakavuga ko hari amafaranga bakatwa kuri mubazi zishyurirwaho n’abagenzi kandi ngo birabahombya.

- Kwmamaza -

Ikindi bavugaga ko kigomba gusobanuka ni ubwishingizi bwa moto bukomeje kubahenda.

Hari video yafashwe na Flash Radio& TV iri kuri Twitter aho umumotari yavugaga ko COVID-19 yatumye bakena k’uburyo muri iki gihe icyo bimirije imbere ari ugukora kugira ngo bazibe icyo cyuho ndetse ngo akazi kenshi bagira gatuma batabona umwanya uhagije gusabana n’abagore babo mu busabane bw’abashakanye.

Yagize ati: “ Turabyanze, ibyo bya Mubazi”

Iyi mvugo y’uyu mumotari iragaragaza kutishimira icyemezo we na bagenzi be bavuga ko cyaje kigamije kubasonga.

Abamotari bavuga ko iriya mubazi itagamije kubateza imbere ahubwo ari umushinga w’ubucuruzi w’abantu runaka bagamije kubungukiramo, bo bagakora bahomba.

Abo bavugwa gushaka kungukira mu bamotari ni abo mu kigo kitwa Yego Innovation Ltd.

Mu kiganiro kihariye abo muri iki kigo baherutse guha Taarifa batubwiye ko hari inyungu abamotari bazabonera muri buriya buryo bushya.

Batubwiye ko abamotari bazungukira mu guhabwa iriya mubazi ku buntu, ifite ikoranabuhanga rya Global Positioning System ndetse n’icyuma kirahura umuriro( charger) ku buntu.

Ku rugendo bakoze, abamotari bazajya bagira amafaranga bahabwa, bagire n’ayo bishyura Yego Innovation Ltd kugira ngo rya koranabuhanga bazaryegukane.

Umugabane wabo kuyo binjije uzajya ubageraho nyuma y’umunota umwe bakirangiza kwishyurwa.

Ikindi gikomeye ni uko umumotari uzaba ufite ririya koranabuhanga rikora neza kandi nawe akora neza, azaba afite amahirwe yo gushyirwa mu bwishingizi.

Ngo hari n’izindi nyungu nyinshi abamotari bazabonera mu ikoreshwa rya mubazi.

Iyo wumvise ibyo abo muri Yego Innovation Ltd bavuga ko bizaba inyungu ku bamotari, wumva ko nta kintu cyagombye gutuma ‘bigaragambya.’

Icyakora nta kabura imvano!

Hari imvugo ivuga ko ‘icyemezo’ ufatiye umuntu niyo cyaba kimufitiye akamaro ariko atakigizemo uruhare, biba ari ‘ukumuhohotera.’

Abamotari ni Abanyarwanda bakuru bafite ubushobozi bwo kumva akamaro gahunda runaka ibafitiye.

Iyi ngingo isobanuye ko iyo baza ‘gusobanurirwa bihagije’ imikorere y’iriya mubazi, akamaro izabagirira mu gihe kirambye, bakabisobanurirwa mu gihe kirekire, ababyumvise bakajya babikangurira abandi, gahoro gahoro  birashoboka ko byari bukorwe bidateje rwaserera muri Kigali.

Ubuyobozi bwa Koperative zabo bwagombye kuba bwarakoranye n’abakozi bo muri Yego Innovation Ltd n’abakozi ba RURA bakaganira n’abamotari bakabaha umwanya wo kubaza ibibazo kandi bagahabwa ibisobanuro birambuye.

Ibi iyo bikorwa birashoboka cyane ko akajagari kabaye muri Kigali kuri uyu wa Kane  tariki 13, Mutarama, 2022 katari kuba ho!

Kimwe mu byerekena ko abamotari baba batasobanuriwe neza akamaro ka mubazi ni uko mu nama yaraye iteranye igahuza inzego zirebwa n’iki kibazo hanzuriwemo ko buri rwego rukora ibirureba kugira ngo abamotari basobanurirwe iby’iriya mubazi.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amakoperative Prof Jean Bosco Harerimana yaraye abwiye RBA ko ‘bagiye kwegera buri Koperative y’abamotari bakayisobanurira’ ibijyanye na ririya koranabuhanga rya mubazi.

Yagize ati: “Byagaragaye ko hari abadafite amakuru n’ubwo bajya mu nteko rusange ariko hari benshi bazisiba, bityo ibifatiwe mu Nteko rusange zabo ugasanga hari abatabifite. Zimwe mu ngamba ubu ni uko tugiye kubasanga ku maseta yabo…tukabisobanura kurushaho.”

Kudasobanura akamaro k’ingamba za Leta zifitiye abaturage Perezida Kagame yigeze kubinenga…

Hari ku wa Kane, Tariki 19, Ukuboza, 2019 ubwo Perezida Paul Kagame yakeburaga abayobozi bashyira mu bikorwa ingamba runaka ariko batabanje kuzisobanurira abaturage ngo bumve ‘akamaro karambye’ zibafitiye.

Icyo gihe yari arimo gutangiza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yari ibaye ku nshuro ya 17 yabereye muri Kigali Convention Center.

Hari Abanyarwanda bagera ku bihumbi bibiri.

Icyo gihe ikibazo cyari mu gihugu nticyarebaga abamotari gusa ahubwo ni Abanyarwanda bose bari batuye ahantu bita ‘mu manegeka.’

Mu rwego rwo kuhabakura, hakoreshejwe imbaraga nyinshi k’uburyo hari abaturage basenyewe ku mbaraga.

Mu masaha ya mu gitondo mu bice biri mu bishanga, abasore bazindukanaga amapiki, inyundo, amasuka n’ibindi bajya gusenya inzu z’abaturage.

Ubwo yagezaga ijambo ku bayobozi bari bitariye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano muri 2019,  Umukuru w’Igihugu ‘yanenze’ abayobozi barebereye abaturage bakubaka muri biriya bishanga ndetse bamwe muri bo aribo bakaba bari barabahaye ibibanza, hanyuma bakaza ‘kubirukana nabi cyane.’

Yibanze cyane cyane k’ukwimura abaturage mu bishanga n’ahandi hateje akaga bigakorwa huti huti  abaturage batarahawe umwanya uhagije ngo babisobanurirwe, bumve akamaro karambye bizabagirira.

Yagize ati: “ Akarere kadafite umuyobozi n’akahe?, Imirenge, Utugari, aho abayobozi bataba nihe?. Niba abayobozi baba ahantu hose, umuntu araza akubaka mu gishanga akarangiza agaturamo ubibona, kugeza ubwo baza kumwimura ati nimunyishyure, uwo muyobozi aba ayobora ibiki?.

Niba umuturage yavuze ngo yarahahawe, agomba kuba yarahahawe n’ubuyobozi.Ubwo buyobozi bwahamuhaye bute? Iyo bamushakira ahandi hantu hazima akaba ariho bamuha, bajya kumuha mu gishanga kubera iki? Ibyo mbona biri mu binyamakuru, ahantu hose, hari ibintu nka 3.

Icya mbere cyari ukunenga abo bayobozi ariko noneho bikaba bose. Biraza kuba bose kubera ko abantu baragiye barasenyerwa, nibyo bari bakwiriye kuvanwa aho bari bari badakwiriye kuba bahari, ariko ababikoze, ababiyoboye barimo n’Abaminisitiri barakora ibintu, sinumva impamvu batumva ko bakabaye basobanura. Bagasobanurira abo babikorera n’abandi babibona kugira ngo bumve igikorwa icyo aricyo. Babuzwa niki kubisobanura?”

Gusenyera abaturage batuye mu manegeka byakozwe mu buryo bubabaje

Perezida Kagame yabajije impamvu abayobozi begereye abaturage batabasobanurira impamvu zumvikana z’icyemezo cyafashwe kugira ngo icyo cyemezo nigishyirwa mu bikorwa kizaze cyarumvikanyweho, ntawe uvuga ko arenganyijwe kuko atigeze asobanurirwa gahunda ihari.

Yunzemo arababaza ati: “Mubuzwa n’iki gusobanura ibintu nk’ibyo biba bifite ingaruka ku bantu benshi? Ntabwo ari bakeya. Byarangiza bikajyamo politiki, bikajyamo amarangamutima, bikaba byaduhungabanyiriza umutekano twari dufite. Kuki mwakora ibintu mutyo, ikibazo cyo gusobanura ibyo mukora kandi biba biri ku mugaragaro ngo byumvikane impamvu mubikora byaba ari iki? Habura iki? Ibyo birasaba amikoro angana iki ?Ko bisaba kubitekereza gusa ukabisobanura.”

Ukuri ko gusobanurira abantu akamaro k’ibyo bagomba gukora gusanzwe kwigaragaza mu Rwanda iyo abafata ibyemezo mbere yo kubishyira mu bikorwa babanje bakabiganiriza abaturage.

Gahunda yo gutura mu Mudugudu ni gahunda imaze igihe. Ku ikubitiro ntiyumvikanye vuba mu baturage kuko hari bamwe bayibonaga nko kujya kwishyira ku karubanda, aho ‘buri wese amenya icyo warariye’.

Nyuma yo gusobanura ko umudugudu uzaba ishingiro ry’iterambere, umuturage akabona amazi hafi, amashanyarazi hafi, ivuriro hafi, amashuri hafi…abaturage barabyitabiriye.

Mutuelle de Santé nayo ntiyahise yumvwa vuba ariko muri iki gihe usanga buri rugo rukora rufite umuhigo wo kuzatanga Mutuelle de Santé ku gihe cyateganyijwe.

Niba rero abashinzwe ibya mubazi y’abamotari bashaka ko iki kibazo gicyemuka kandi mu buryo burambye, bizabasaba gufata igihe gihagije bagasobanurira abamotari n’abagenzi akamaro kayo kandi ibyifuzo by’izi mpande zombi bigahabwa agaciro bikigwaho nabyo bigashyirwa mu bikorwa.

Burya ntawanga ibyiza arabibura cyangwa akabyanga atazi akamaro kabyo!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version