Hotel ‘Uruzi Rwa Congo’ Niho Politiki Za DRC Zicurirwa

Hirya no hino ku isi usanga ingoro z’Abakuru b’ibihugu ziba ari ahantu hakomeye hahurirwa n’abantu batekerereza igihugu kandi barinzwe cyane. Muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ho si ko bimeze. Byose bitekererezwa muri Hotel yiswe Hotel Fleuve Congo.

Ni Hoteli yubatswe hafi y’Uruzi rwa Congo ruca hafi aho rugakomeza muri Congo-Brazzaville no mu Nyanja ya Atlantic.

Iyi Hoteli yubatswe  mu muturirwa ugeretse inshuro 22. Ni ndende bihagije k’uburyo iyo uri muri etaje ya 22( ya nyuma) uba ureba mu Murwa mukuru Brazzaville (muri Congo-Brazzaville) ureba Umurwa mukuru  Kinshasa hafi ya wose n’ibindi bice by’iki gihugu bituwe n’abakire cyangwa abanyapolitiki bakomeye barimo na Martin Fayulu.

Hahurira abakomeye bakaganira ku migambi ikomeye

Ni hoteli yubashywe k’uburyo ntawe uyijyamo atazwi.

- Advertisement -

Iyo utari umushoramari ukomeye, ubu uri umunyamakuru wubatse izina.

Iyo ukanze buto(button) ushaka kuzamuka ujya muri etaje ya gatanu ikorerwamo inama n’abayobozi biba bivuze ko uri umunyamakuru uzwi, ufatika, ugiye muri iriya nama kugira ngo aze guha abaturage amakuru.

Kwinjira mu cyuma kizamura kikanamanura abantu ugakanda kuri buto ya 15 biba bivuze ko uri umuhanzi wamamaye cyane uje kuharira amafaranga ye, cyangwa ukaba uri umushoramari ukomeye uje kuganira na bagenzi ahari amahirwe mu ishoramari.

Etaje ya 20 n’iya 21 ni etaje zigenewe ba Minisitiri.

Iya nyuma ari yo ya 22 niyo Umukuru w’Igihugu ahuriramo n’abandi bantu bakomeye aba yifuza kuganira nabo ku ngingo zireba igihugu nyirizina cyangwa umubano wacyo n’amahanga.

Muri iyi etaje ya 22 niho uba witegereza ikirere n’ubutaka bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’ubwa Congo Brazzaville, ukitegereza agace gatuwe n’abaherwe karimo n’inyubako z’Ibiro bitandukanye za Leta kitwa Gombe.

Jeune Afrique ivuga ko iyo uri muri iriya Hoteli  uba ureba aho Joseph Kabila yahoze atuye akiri Umukuru w’igihugu.

Ni ahantu hagari hitaruye kandi higanje ibiti n’indabo byinshi k’uburyo uba ubona ari paradizo.

Ikintu gikomeye kuri iriya hoteli si uko ihenze cyangwa ituriye Uruzi rwa Congo ahubwo ni uko yahindutse ahantu h’ingenzi hahurira abakomeye bakaganira kuri Politiki za kiriya gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version