Kwiba Equity Bank Rwanda (Igice Cya 1): Menya Uko Ikoranabuhanga Ryakoreshejwe

Umwanditsi wa Taarifa
8 Min Read
Rimwe mu mashami ya Equity mu Mujyi wa Kigali. Ifoto: Taarifa Rwanda.

KIGALI — Ibyabereye muri Equity Bank Rwanda hagati ya tariki ya 14 na 16 Gashyantare 2026 si ikibazo cy’ikoranabuhanga cyapfuye kubaho, si ikosa rya sisitemu z’iyi banki, kandi si n’imikorere mibi y’imbere muri yo.

Byari icyaha cyateguwe neza, cyakozwe mu buryo bwitondewe, bwuzuye ubushishozi n’umugambi uhamye.

Raporo y’ibanga y’impuguke mu by’ikoranabuhanga yabonywe na Taarifa Rwanda igaragaza ko iyo banki yibasiwe mu buryo bwateguwe neza, bwizweho birambuye, burakurikiranwa, hanyuma hakoreshwa itsinda ryakoranye rifite ubumenyi mu ikoranabuhanga, ubufatanye bw’abantu b’imbere muri banki bazi iby’imari.

Ubunini bw’ubwo buriganya burigaragaza: abashinzwe iperereza basanze igihombo bwateje gishobora kugera kuri miliyari Frw 4.9 ariko haracyakorwa ibikorwa byo kuyagaruza kandi arenga kimwe cya gatatu yamaze kugaruzwa.

Ikindi kigaragara ni uburyo banki yahise itangira kubikurikirana.

Equity Bank yashyizeho itsinda rikomeye ry’iperereza rirenga imbibi z’ibihugu, rikurikirana inzira y’ayo mafaranga kuva mu Rwanda kugera muri Uganda na Kenya, rikusanya amakuru ku byakozwe, ibikoresho byakoreshejwe, itumanaho n’ibyabaye muri sisitemu mu buryo burambuye.

Abashakashatsi bashoboye gusubiramo hafi buri ntambwe ku yindi y’iki gikorwa, hasigara ibintu bike bitaramenyekana neza umujyo wabyo, kuko hagikenewe andi makuru ava hanze ya banki, cyane cyane ku bufatanye n’inzego zirimo RIB, BNR n’ibigo nka MTN na MoMo Rwanda.

Iyi nkuru ntitangira muri Gashyantare ahubwo ni mu mezi menshi mbere y’aho.

Ku itariki ya 1, Nzeri, 2025, umwe mu bakekwaho uruhare rukomeye muri ubwo bujura witwa Enock Mpanga, yari asanzwe afite amafoto y’ibikoresho bya Raspberry Pi kuri telefoni ye.

Ayo si  amafoto asanzwe ahubwo ni igikoresho cy’ikoranabuhanga harimo Raspberry Pi 5 gifite RAM(ububiko bw’ikoranabuhanga bita Random Access Memory) ya 8GB igura amashilingi 560,000 ya Uganda, hamwe n’ibindi biyiherekeza.

Abakora iperereza bakeka ko ari ho hatangiriye umugambi wo gukoresha ibikoresho byafasha kwinjira mu buryo bwihishe muri sisitemu ya banki ngo bayibe.

Ku wa 4, Mutarama, 2026, ibintu byahindutsemo umugambi nyakuri.

Akoresheje ubutumwa yacishije ku rubuga nkoranyambaga bita Signal ruzwiho gukoreshwa mu buryo bw’ibanga, Mpanga yaranditse ati: “Ntegereje Raspberry Pi… hakenewe kuyishyiraho ibikenewe mbere yo gukomeza.”

Ibi byagaragaje ko umugambi utari ukiri igitekerezo gusa, ahubwo wari ugeze ku ishyirwa mu bikorwa.

Muri icyo gihe, ubutumwa bwanyuraga ku muntu witwaga “KDDD,” uhuza cyane n’uwitwa  Solomon Mugisha nk’uko ababikozeho iperereza babivuga.

Mu kiganiro kimwe, umuntu ukekwaho kuba uw’imbere muri banki yabajije ati: “Ese Raspberry Pi izabasha kurenga uburyo bwa Cisco bwo kugenzura abinjira muri sisitemu (NAC)?”

Igisubizo cyaje kigira kiti: “Nta kibazo izagira… reka duhere kuri Equity.”

Ibi byerekana ko intego yari yamaze kunozwa.

Abagabye igitero bari bazi uburyo banki irinzwe kandi bizeraga ko bashobora kubuca mu rihumye ndetse iki gikorwa cyari gifite izina cyahawe imbere mu itsinda, bigaragaza ubushizi bw’amanga n’uburemere bwacyo.

Mu ntangiriro za Gashyantare, ibikorwa byinjiyemo urwego rwa tekiniki.

Kuwa 11, Gashyantare, 2026, Solomon Mugisha yohereje dosiye yitwa “ECW-20hosts.xlsx” asaba bagenzi be kugenzura imiterere ya ‘network’ no kureba niba bashobora kugera kuri porogaramu za web API. Umwe mu bafatanyabikorwa muri uwo mugambi yarasubije ati: “Ndazigeraho.”

Ibi byerekana ko ku wa 11 Gashyantare bari bamaze kwinjira muri sisitemu, batagishaka uko bayinjiramo ahubwo bari bari kuyigenzura.

Ariko ikintu gikomeye cyabaye mbere gato yaho.

Ku wa 9, Gashyantare 2026 hagati ya saa yine na saa tanu za mu gitondo, mudasobwa yo muri banki yinjiye muri VPN y’umufatanyabikorwa ikoresheje Chrome.

Iyo mudasobwa yari iya Louis Bizimana, umwanditsi wa porogaramu za mudasobwa abo bita programmers kandi uko bigaragara nta kazi kari kemewe kasabaga ubwo buryo bwo kwinjira muri mudasobwa.

Hakurikiyeho ibikorwa byihuse: kwinjira muri sisitemu, guhindura ijambo ry’ibanga, gusohoka no kongera kwinjira, kugera ku bice by’ingenzi bya sisitemu—hanyuma amakuru y’ibyabaye atangira kubura.

Raporo igaragaza ko hari “ibura ry’amakuru y’igenzura” n’icyuho gikomeye mu byandikwaga. Mu magambo yoroshye mu kumva iyo gahunda, wagira uti: hari uwinjiye, akora ibyo atagombaga gukora, agerageza gusiba ibimenyetso.

Kuva icyo gihe, abagabye igitero ntibari bagikoresha sisitemu gusa ahubwo bari bayihinduye uko bashaka.

Ikindi kintu gikomeye ni uko uburyo bwo kugenzura abakoreshaga ubwo buhanga bwahinduwe mu ibanga.

Konti 14 z’abantu zitandukanye zahujwe na nimero imwe ya telefoni: +250794045257, yanditse kuri Jean Claude Kimenyi.

Iyo nimero yakiraga ubutumwa bwo kwemeza ibikorwa (OTP) kuri konti nyinshi.

Ibi byasobanuraga ko umuntu ugenzura iyo nimero, yashoboraga kwemeza ibikorwa byinshi kuri konti zitandukanye, bigakuraho uburyo busanzwe bwo kugenzura uko konti zikora.

Hanyuma igikorwa nyirizina kiratangira…

Ku wa 14, Gashyantare, 2026 saa 03:24:46 za mu gitondo, sisitemu yohereje ubutumwa bugira buti: “GLORIOSE MAMASHENGE, amakuru yawe yavuguruwe. Izina: gloriose, ijambo ry’ibanga rishya: ed6a7p.”

Mbere gato y’ibi, hari ibikorwa byaturutse kuri mudasobwa ya Linux yinjiye muri sisitemu kandi nyuma yo guhindura ijambo ry’ibanga, ibikorwa byahise bikomeza.

Mu minota mike, amafaranga yatangiye kwimurwa mu buryo butemewe.

Icyo gihe ni bwo umugambi wose washyizwe mu bikorwa kuko bari bamaze kwinjira, gukuraho inzitizi no kwitegura.

Ku ruhande rw’inyuma, uburyo bwo gukura amafaranga kuri konti z’abantu bwari bwamaze gutegurwa.

Ku wa 6, Gashyantare, 2026, Kayimba Farouk yari yamaze kubwira umwe mu bafashaga gukuraho amafaranga ko azava muri Equity Bank Rwanda mu mpera z’icyumweru cya tariki ya 14, ni ukuvuga mu cyumweru cyakurikiyeho.

Ku wa 15 Gashyantare saa kumi z’umugoroba, Solomon Mugisha yaranditse ati: “Bakoreshe ‘ki machine’ bakureho amafaranga… mwihute dukomeze twinjize.”

Amafaranga yimuwe binyuze mu miyoboro itandukanye, cyane cyane kuri MTN MoMo. Ariko abayobozi ba banki bavuga ko ubufatanye bwa MTN butari buhagije mu gufasha iperereza.

Abantu benshi bakekwaho uruhare muri iki gikorwa bamaze gutabwa muri yombi, bituma n’ibindi bitero byashoboraga gukurikiraho bihagarara.

Hari impungenge ko n’izindi banki zishobora kuba zaribasiwe mu buryo nk’ubwo.

Ibimenyetso byose byerekana neza uko byagenze: kwinjira mu buryo butemewe muri mudasobwa , guhindura uburyo bwo kwemeza ibikorerwamo, gukoresha amakuru y’imbere muri yo , gutegura ibikoresho byo kwinjira muri sisitemu, no gusiba ibimenyetso nyuma yo gukora icyaha.

Ibi si intege nke za banki ya Equity  ahubwo ni uko yibasiwe n’itsinda ry’abagizi ba nabi rifite ubuhanga.

Mu kwirinda ko ikintu nk’icyo cyazongera, banki yatangiye gukaza ingamba z’umutekano muri sisitemu zayo, kongera igenzura no kuziba ibyuho byagaragaye.

Ku musozo, Equity Bank Rwanda si yo yanditse iyi nkuru—ahubwo niyo yahuriyemo n’akaga, abagizi ba nabi barayicucura.

Mu gice kizakurikira, Taarifa Rwannda izasobanura mu buryo burambuye uko ubu buriganya bwakozwe, intambwe ku yindi, ndetse inagaragaze imyirondoro y’ababigizemo uruhare.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *