Kwibuka 29: Rwamagana Niyo Yagaragayemo Ingengabitekerezo Ya Jenoside Kurusha Ahandi

Imibare itangwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ivuga ko Akarere ka Rwamagana ari ko kagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside nyinshi kurusha ahandi mu Rwanda mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyarangijwe kuri uyu wa Kane taliki 13, Mata, 2023.

Muri Rubavu niho hagaragaye nke kurusha ahandi.

Intara y’i Burasirazuba niyo yabaruwemo ingabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha biyishimikiyeho byinshi, hakurikiraho Intara y’Amajyepfo, ikurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru, Intara y’i Burengerazuba hanyuma Umujyi wa Kigali uba ari wo ugaragaramo biriya byaha bike.

Ubugenzacyaha buvuga ko umwihariko w’iminsi 14 y’icyunamo cyo ku nshuro ya 29 ari uko hari uturere icyenda tutagaragayemo icyaha na kimwe cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.

- Advertisement -

Utwo turere ni Rulindo, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Kicukiro na Kirehe.

Ikindi ni uko nta bwicanyi cyangwa gukomeretsa amatungo bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byigeze bikorwa.

Icyakora hari ingurube ebyiri ziciwe i Gatsibo zihawe ibiryo bihumanye.

Ijanisha rinini ry’uburyo bwakoreshejwe mu gukora biriya byaha ni ukubwira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amagambo abatoneka.

Hari aho bateye amabuye ku ngo z’abarokotse, ahandi biba ibitambaro bikoreshwa abantu bibuka, hari aho bangije imyaka iteye mu mirima, ahandi basiga amazirantoki ku ngo z’abarokotse ndetse bandika inyandiko zibakomeretsa.

Kubera ko iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi itararangira, Abanyarwanda barasabwa kwitwararika bakirinda ibikorwa cyangwa imvugo iyo ari yo yose yakumvikanamo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version