Ku bw’amahirwe ye ndetse n’abamurinda, igisasu cyapfuye kidahitanye cyangwa ngo gikomeretse Minisitiri w’intebe w’u Buyapani witwa Fumio Kishida wari uri mu ruhame aganira n’abaturage.
Kishida yari mo ageza ijambo ku baturage ubwo yajyaga kumva akumva ikintu kiraturitse.
Abamurinda bamutabaye bamuvana aho igitaraganya ndetse n’ukekwaho gutera icyo gisasu bita ‘smoke bomb’ arafatwa.
Uwabibonye yabwiye itangazamakuru ryo mu Buyapani ko yagiye kubona abona umuntu ateye ikintu gicumba umwotsi nyuma gikurikirwa n’urusaku.
Icyakora ngo nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahagwe.
Kuri televiziyo y’igihugu y’u Buyapani yitwa NHK hagaragajwe amashusho y’abantu bakizwaga n’amaguru nyuma y’ibyari birangije kuba.
Minisitiri Kishida yahuye n’ibi bizazane nyuma yo kuzenguruka agace ka Wakayama gakorerwamo ubworozi bugezweho bw’amafi.
U Buyapani ni kimwe mu bihugu bitekanye kurusha ibindi ku isi.
Icyakora mu minsi ishize havuzweyo ikibazo cy’umutekano muke ubwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu witwa Shinzo Abe yarashwe n’umuturage amuturutse mu bitugu.
Abaturage b’u Buyapani bamaze iminsi bafitiye umujinya Polisi yabo nyuma y’urupfu rwa Shinzo Abe.
Ntibiyumvisha uko umuntu yaje agera mu ntera yegereye cyane umunyacyubahiro kandi afite ikintu giturika kugeza ubwo amurashe agapfa.
Uwahoze ari Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Buyapani yahise yegura.