Madamu wa Perezida wa Repubulika akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Jeannette Kagame avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari intangiriro y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda yagize ati: “Kwibuka ni intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda”.
Mu butumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, abugenera Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Jeannette Kagame yasabye abakiri bato kuzirikana amateka yabaye mu gihugu cyabo, agashimira abarokotse Jenoside kwirenga bagaragaje bakababarira kanddi bagaharanira kubaho.
Ati: “Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana iteka kwirenga kwanyu no guharanira kubaho. N’ubwo dukomeje gusobanura ukuri kw’amateka yacu nyuma y’imyaka 31, Abanyarwanda twese ntiducika intege”.
Yasabye urubyiruko gukomeza kubaka u Rwanda ruzira kuzima.
Ubutumwa bw’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Madamu @FirstLadyRwanda , yageneye Abanyarwanda muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
“Kwibuka ni intango y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda!
Ku barokotse Jenoside… pic.twitter.com/ktPwPRphZg
— Unity Club (@UnityClubRw) April 11, 2025
Unity Club ni umuryango uhuriwemo n’abagabo n’abagore bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu n’abazihozemo n’abafasha b’abari muri izo nzego.
Washinzwe tariki 28, Gashyantare, 1996.