Kwibuka27: Perezida Kagame Na Madamu Bacanye Urumuri Rw’Icyizere

Perezida Paul Kagame na Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere, igikorwa gitangiza iminsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere yo gucana uru rumuri, babanje gushyira indabo ku mva rusange banunamira abashyinguwemo, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259.

Uyu muhango wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi, arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru no guhana intera.

Nyuma y’uyu muhango, Perezida Kagame na Madamu bahise berekeza muri Kigali Arena, ahateraniye abasaga 500 barimo Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version