Uyobora Paris Yashyize Indabo Ku Rwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi

Madamu Anne Hidalgo uyobora Umurwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, yifatanyije na Ambasaderi w’uRwanda muri kiriya gihugu, Bwana François Xavier Ngarambe bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri i Paris.

Abandi bari bari muri uyu muhango ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Bwana, Yves Le Drian na Perezida wa IBUKA mu Bufaransa Etiénne Nsanzimana, Perezida wa IBUKA mu Bufaransa,

Madamu Anne Hidalgo uyobora Paris yigeze kuza mu Rwanda, kandi yahavuye asuye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Kuri Twitter Madamu Anne Hidalgo  yavuze ko abatuye Paris batazibagira na rimwe abana, abagore, abagabo, abasaza n’abakecuru bazije Jenoside yakorewe Abatutsi bazira gusa ko bavutse ari bo.

- Advertisement -

Indabo bazishyize mu busitani bwitwa Jardin de la Mémoire iri ahitwa Le Parc de Choisy.

Ambasaderi w’u Rwanda na Madamu we bashyize indabo ku rwibutso rwibutsa Jenoside yakorewe Abatutsi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version