Abanyarwanda basanzwe bita abana babo amazina mu muhango buri rugo rwavukishije umwana rukora witwa ‘Kwita umwana’.
Abawitabiriye cyane cyane abana barya icyo bita ubunnyano.
Si abana gusa Abanyarwanda bita amazina ahubwo n’inka z’Abanyarwanda zagiraga amazina…ndetse n’imbwa ni uko!
Impamvu ni uko yaba inka yaba imbwa aya matungo yombi yari afitiye aborozi akamaro kanini, inka igakamwa, igatanga ifumbire, igatanga uruhu, ikaba inkwano… n’aho imbwa ikaba umurinzi w’umutungo wa Shebuja kandi ikaba indahemuka muri byose.
Amasuka y’abahinzi b’Abanyarwanda bo mu Rwanda rwo hambere nayo yagiraga amazina harimo ayitwaga amaberuka.
Ikitwaga izina rero ni icyabaga ari ingirakamaro mu mibereho ya mwene Kanyarwanda kugira ngo agitandukanye n’ikindi kitagize icyo kimubwiye.
Mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane mu myaka 20 ishize, Guverinoma y’u Rwanda yasanze haramutse habayeho umuhango twakwita ‘mpuzamahanga’ wo kwita abana b’ingagi amazina, ntacyo byaba bitwaye.
Nibwo hatekerejwe igikorwa ngarukamwaka cyo kwita abana b’ingagi amazina.
Iyo cyabaye akenshi kitabirwa n’Umukuru w’u Rwanda.
Ibindi byamamare hirya no hino ku isi biratumirwa, buri wese mu batumiwe ngo yite izina, akazana izina akaryita icyana kimwe cy’ingagi.
Kirazira kwita abana b’ingagi z’u Rwanda izina ry’irinyamahanga!
Kubita amazina bituma buri mwana agira umuryango uzwi abarizwamo, akawukurikiranirwamo kugeza akuze.
Ni nk’uko no igenamigambi rya Minisiteri y’imari n’igenamigambi hagomba kuba hazwi abana bavutse n’abantu bapfuye kugira ngo hakorwe igenamigambi rishingiye ku mibare ifatika.
Iyo ingagi ziswe amazina zimaze gukura biha ba mukerarugendo amahirwe yo kuzisura bakaza bazi aho bazisanga kuko akenshi imiryango yazo iba ifite aho iba hihariye.
Bamwe mu byamamare bazisuye kugeza ubu ni umuherwe Howard Buffett, mugenzi we Bill Gates n’umuryango we, icyamamare kuri televiziyo Ellen DeGeneres, umwe mu bakora filimi za Hollywood witwa Seagourney Weaver, umukinnyi wa filimi Natalie Portman n’abandi.
Abo bose ndetse n’abandi tutanditse, iyo bageze mu birunga barishyura kandi ntawishyura munsi ya $1500, ni ukuvuga arenga miliyoni Frw 1.5.
Aya mafaranga ashyirwa hamwe n’ayandi agakoreshwa mu mishinga iteza imbere Abanyarwanda harimo n’abaturiye pariki y’ibirunga by’umwihariko.
Igitekerezo cyo kwita abana b’ingagi amazina cyavukiye mu cyahoze ari Office Rwandais du Tourisme et des Parcs Nationaux, ORTPN.
Intego yari iyo guha ingagi agaciro ikwiye, abana bayo bagahabwa amazina kandi bigakorwa mu muhango wiyubashye witabiriwe n’Abanyarwanda n’Abanyamahanga.
Kuva mu myaka hafi 20 ishize, Kwita izina byarakomeje keretse muri Guma mu rugo yo mu mwaka wa 2020.
Uyu mwaka wabaye impfabusa mu mateka y’abantu benshi!
Kuva aho zitangiye kwitwa amazina, zikarindirwa umutekano, ingagi zarorotse karahava.
Niyo mpamvu RDB iri gushaka uko yakwagura ubuso bwa Pariki y’Ibirunga kugira ngo ingagi zikomeze zisugire kandi zisagambe mu Rwanda.
Bisa n’aho Abanyarwanda batari bazi akamaro k’ingagi kugeza ubwo, mu mwaka wa 1970, Umunyamerikakazi witwaga Dr. Dian Fossey aziye mu Rwanda akabakangura!
Yari umuhanga mu binyabuzima wigaga imico n’imibereho y’ingagi zo mu Birunga.
Kubera ko yabanaga nazo, Fossey ashobora kuba ari we muntu wa mbere wise izina ingagi.
Muri uko kuzitaho ntiyabuze kuhahurira n’ibizazane kuko yagombaga kuzivura kandi akazirinda ba rushimusi.
Aba rero nibo bari babi kuri we no ku ngagi kubera ko nyuma baje no kumuhitana.
Icyakora iyo usomye ibyanditswe ku rupfu rwe, usanga harimo amayobera.
Ikidashidikanywaho ni uko yapfuye yishwe taliki 26, Ukuboza, 1985.
Inyandiko yasize asohoye zatumye yamamara cyane ndetse n’abandi bahanga bamenya byinshi ku ngagi zo mu birunga by’u Rwanda.
Haje no gushingwa ikigega cyo kuzitaho cyamwitiriwe kitwa Dian Fossey Gorilla Fund International.
Ikindi ni uko hari ikigo gikora ubushakashatsi ku ngagi kiba mu birunga kitwa Karisoke Research Center.
Abakozi bacyo bafite n’inshingano zo kurinda ba rushimusi ngo badasagarira ingagi.
Mu magambo avunaguye, kwita abana b’ingagi amazina ni ukubaha ikibaranga kizatuma buri mwana mu muryango yitabwaho kuzageza akuze akagirira igihugu akamaro.
Abo bana biswe amazina iyo bakuze bahinduka isoko y’amadovize igihugu gikura muri ba mukerarugendo baza gusura ingagi z’u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Nzeri, 2023 mu Kinigi muri Musanze haraba undi muhango wo kwita abana 23 b’ingagi amazina!
Bizaba ari undi mwanya wo kwishimira umuhati u Rwanda rwashyizeho ngo rwite kuri izi nyamaswa z’agaciro wagereranya n’aka zahabu.