Nyuma y’imyaka ibiri kwitira abana b’ingagi amazina bidakorwa imbonankubone kubera kwirinda COVID-19, muri uyu mwaka wa 2022 bigiye kongera bikorwe.
Byaraye bitangajwe n’ubuyobozi bushinzwe ubukerarugendo muri RDB bukuriwe na Madamu Ariella Kageruka.
Kageruka yabitangirije mu kiganiro ikigo akoramo cyateguriye itangazamakuru kugira ngo rimenye kandi rimenyeshe Abanyarwanda ko uwo muhango ugiye kongera gukorwa imbonankubone.
Nk’uko byahoze mbere, uyu muhango uzitabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.
Biteganyijwe ko bizakorwa mu Cyumweru kizatangira Taliki 22, Kanama, 2022.
Kageruka yatangaje ko ingaruka za COVID-19 zatumye umusaruro watangwaga n’ubukerarugendo ugabanukaho 70%.
Ku rundi ruhande, avuga ko nyuma y’uko ingamba zo kwirinda iriya ndwara zitangiye umusaruro, ubu ubukerarugendo bwongeye kuzamura umusaruro ho 25% ni ukuvuga ko wavuye kuri Miliyoni $13 ugera kuri Miliyoni $164.
Mu mezi atandatu ashize, abasuye Pariki y’ibirunga binjirije u Rwanda Miliyoni $11 mu gihe mu mwaka wa 2021 barwinjirije Miliyoni $6 n’aho mu mwaka wa 2020 barwinjiriza Miliyoni $5.9.
Mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda ni ukuvuga mu mwaka wa 2019, Pariki y’ibirunga yinjirije u Rwanda Miliyoni $21.9.
Muri gahunda ya Leta kandi imaze iminsi, harimo ko hari amafaranga akurwa ku yinjiye mu isanduku ya Leta aturutse mu bukerarugendo agomba gushyirwa mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturiye Pariki kugira ngo babeho neza batayivogera bayishakamo inkwi, inyama, imiti n’ibindi.
Mu bihe bitandukanye, abaturage ubwabo babwiye itangazamakuru ko biriya bikorwa byatumye bateza imbere imibereho yabo.
Get ready to experience one of the most important celebrations of nature and meet Rwanda’s newborn baby gorillas at this year's Kwita Izina ceremony.
🗓️: Friday, 2 September, 2022
📍: Kinigi, @MusanzeDistrict #KwitaIzina #VisitRwanda 🦍🇷🇼 pic.twitter.com/YWgX6dUmNd— Kwita Izina (@Kwitaizina) August 18, 2022
Yavuze ko kuva mu 2005, abaturiye Pariki y’Ibirunga bamaze guhabwa hafi Miliyari Frw 3 yashyizwe mu mishinga yo kubazamura irimo amashuri, amavuriro…
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, kivuga ko kuva umuhango wo kwita izina watangizwa mu mwaka wa 2005, abana b’ingagi 354 biswe amazina.
Kubera ko imibereho y’ingagi yakomeje kuba myiza, zarorotse none Leta y’u Rwanda iri kureba uko yakwagira aho zisanzwe ziba.
Hari umushinga uri wo kwimura abatuye mu gace kazakenerwa bakubakirwa Umudugudu bazatuzwamo.
Mu mwaka wa 2010 hakozwe ibarura rigaragaza ko muri Pariki y’Akagera hari hatuye ingagi 480, n;aho mu mwaka 2016 zari zimaze kuba 604.
Umwaka ushize hiswe amazina abana 24…
Abana 24 b’ingagi bahawe amazina n’abantu bo mu nzego zirimo abakinnyi nka Neymar, Sergio Ramos na Bukayo Saka, abahanzi nka Mr. Eazi na Bruce Melodie, abaganga n’abandi.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu mu buryo bw’ikoranabuhanga, bitewe n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Abana 24 bahawe amazina icyo gihe baturuka mu miryango 14, bagizwe n’abakobwa 11 n’abahungu 13.
Icyo gihe Ariella Kageruka yavuze ko uriya munsi utari kubaho iyo hataba ubushake bw’abaturiye Pariki by’umwihariko Pariki y’igihugu y’Ibirunga.
Yagize ati “Turashimira cyane Abanyarwanda uruhare rwabo cyane cyane abaturiye pariki zose z’igihugu mu kubungabunga uruhare rw’ibinyabuzima. Niwo musingi w’ibyiza twizihiza uyu munsi harimo no kuba ingagi zikomeje kwiyongera.”
Kageruka yaboneyeho kubwira abitabiriye uriya muhango ko umwaka ushize(2020) inyungu yavuye mu bukerarugendo mu nkingi zabwo zose yaramanutse cyane igera kuri miliyoni $121 ivuye kuri miliyoni $498 zabonetse mu 2019.
Ni igabanyuka ringana nibura na 75% ryatewe n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19, arimo gufunga imipaka na Guma mu rugo.
Icyo gihe kandi Perezida Paul Kagame nawe yavuze ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukerarugendo, ibindi bikorwa byakomeje.
Yakomeje ati “Kubera iki cyorezo, habaye igabanyuka ry’umubare w’abasura u Rwanda, ariko umurimo ukomeye wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima warakomeje. Ibyo birimo gahunda yo gusaranganya inyungu iva mu bukerarugendo, ikomeje gutera inkunga imishinga y’ingirakamaro ifasha abaturiye za pariki.”
Yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushora imari mu rwego rwo kwakira abantu, hagamijwe kuzamura ubukungu no kubungabunga umwihariko w’ibyiza nyaburanga.
Abise amazina n’ayo batanze mu mwaka wa 2021
- Aristide Mugabe, kapiteni wa Patriots BBC: Inkomezi
- Luol Deng, yakinnye muri NBA:Rinda
- Oluwatosin Ajibade (Mr Eazi), umuhanzi: Sangwa
- Prof Beth Kaplin, akora mu kurengera ibinyabuzima: Twirinde
- Jes Gruner, akora muri African Parks: Ingabire
- Jeanne D’Arc Uwamahoro (Youth Volunteer) & Alphonsine Niwemugeni (Umujyanama w’ubuzima):Mpanuro
- Clementine Uwamahoro, akora muri Pariki y’Akagera: Kundumurimo
- Itahiwacu Bruce Melodie, umuhanzi: Kabeho
- Max Graham, ayobora Space for Giants:Igicumbi
- Deborah Dunham, ayobora Gorilla Doctors: Nshunguye
- Carlos Manuel Rodriguez, ayobora Global Environment Facility: Injishi
- David Yarrow, umufotozi: Urusobe
- Anthony Lynam, ahagararariye International Congress on Conservation Biology: Mugwire
- Yann Arthus Bertrand, umufotozi: Iribagiza
- Masai Ujiri, ayobora Toronto Raptors: Umusingi
- Mark Tatum, Komiseri wungirije wa NBA: Rudacogora
- Prof Senait Fisseha, akora muri Susan Thompson Buffet Foundation:Mubyeyi
- Carina Bauer, ayobora IMEX: Byiruka
- Reeta Roy, Umuyobozi wa Mastercard Foundation: Zigama
- Nicola Bellomo, Ambasaderi wa EU mu Rwanda: Iratuje
- Bukayo Saka, umukinnyi wa Arsenal : Kura
- Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos, Di Maria: Ingeri
- Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos, Di Maria:Nshongore
- Neymar, Mbappé, Marquinhos, Sergio Ramos, Di Maria: Mudasumbwa