Kwivuguruza Kwa MINAGRI Ku Ndishyi Irega Nkubiri Bizabazwe Nde?

Mu iburanisha riheruka ndetse ryabaye irya nyuma mbere y’uko urubanza rusomwa, Me Gahongayire Mariam waburanaga indishyi avuga ko umucuruzi Alfred Nkubiri agomba guha Minisiteri y’ubuhinzi, yaranzwe no gukekeranya bituma umucamanza amusaba kwemeza ayo yemera ko bamugomba.

Nkubiri yaregwaga ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu.

Me Gahongayire wari waje aregera indishyi z’igihombo avuga ko umunyemari Alfred Nkubiri yaba yarateje Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko n’ubwo hari igihe Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yigeze gusonera Nkubiri umwenda yari ayirimo, igihe cyaje kugera ikongera kuwumushyiraho.

Yavuze ko yawumusubijeho nyuma yo kubona ko ibyo yari yarayibwiye by’uko amafaranga yari akiri mu bahinzi atari byo, ahubwo ko yayishyuwe hanyuma ntayahe Minisiteri.

- Advertisement -

Uhagarariye inyungu za MINAGRI yagize ati: “ Ifumbire yateje ikibazo muri uru rubanza ni iyatanzwe mu gihembwe cy’ihinga mu mwaka wa 2009 A kugeza mu gihembwe cy ihinga 2013 B. Hari aho ENAS( Entreprise Nkubiri Alfred and Sons) yatangaga ifumbire igihe cyo kwishyura cyagera aho kwishyura Leta ahubwo akishyura ENAS. Igihembwe cy’ihinga vouchers zitatanzwemo hari amaliste yakozwe.”

Me Gahongayire avuga ko iyo ifumbire yabaga iri butangwe ‘inzego z ibanze zakoraga amaliste’ y’abazahabwa ifumbire bagahabwa na vouchers ari nazo zagereranywa n’itike yo kubona ifumbire.

Avuga ko vouchers Nkubiri yakozwe buhimbano zaba zaranakozwe igihe zitatangwaga.

Nkubiri yasabye ko usabira indishyi MINAGRI yakwerekana izo vouchers, ariko we avuga ko nta kintu zafasha mu rubanza.

Ibi byatumye havuka impaka ariko urukiko ruvuga ibivugwa bizasuzumwa bikazanafatwaho umwanzuro mu isoma ry’urubanza rizaba tariki 19, Gicurasi, 2021.

Ku byerekeye indishyi Nkubiri aregwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, umucamanza yabajije uyihagarariye mu by’ukuri amafaranga Nkubiri abereyemo Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi asubiza ko ari Frw 2.023.874.734.

Icyaje guhinduka umuzi  w’impaka muri ririya buranisha ni uko umwe mu bunganira Nkubiri witwa Me Hubert  Rubasha yavuze ko hari indi baruwa yo ku itariki 04, Nzeri, 2014 yavugaga ko uwo yunganira hari amafaranga abereyemo iriya Minisiteri ariko ayo mafaranga akaba atandukanye n’ayo ubushinjacyaha bwaregeraga nk’indishyi mu iburanisha riheruka.

Me Hubert Rubasha yagize ati: “Mu rutonde rwatanzwe n’abari bashinzwe gutanga ifumbire, rwo ku wa  31/08/2016 hatanzwe urutonde rwa ba rwiyemezamirimo MINAGRI yavugaga ko bayibereyemo 2.023.874.734 Fw.  Hari iyindi baruwa yo kuwa 04/09/2014 bavuga ko Nkubiri ababereyemo andi mafaranga. Nkubiri aravuga umwenda yakuriweho na MINAGRI, ni wa wundi yasobanuye yakuriweho mu mwaka wa  2013 ungana 1.651.886.790 Frw. Muri calcul[imibare] zabo ni MINAGRI yihereraga ikabikora.”

Urukiko rwabajije uhagarariye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, amafaranga nyakuri Nkubiri abagomba asubiza ko ari Frw 2.475.660.872.

Nyuma urukiko rwamubajije aho izindi Miliyoni Frw 500 n’imisago yavuye mu gihe kitarenze ukwezi, ariko ntiyabisobanura mu buryo bwumvikana.

Umwe mu bagize inteko iburanisha yabwiye uwari uhagarariye Minisiteri y’ubuhinzi ko agomba kwirinda gukekeranya, kugenekereza cyangwa kwivuguruza ku mubare nyawo uwo aburanira aregera.

Icyo gihe yavuze ko iyo habayeho gukekeranya cyangwa gushidikanya birengera uregwa.

Undi wunganira Nkubiri yavuze ko iyo hariho gushidikanya bishobora gutuma urukiko  ruvuga ko ayo mafranga yishyuzwa nta shingiro afite mu gihe abayaregera ubwabo barayashidikanyaho.

Ibi kandi ababuranira uriya munyemari bavuga ko bishimangirwa n’ingingo y’itegeko igena uko ibimenyetso bihabwa agaciro mu miburanishirize y’imanza nshinjabyaha.

Yavuze ko urukiko rugomba kuzirikana ko urubanza bari kuburana ari urubanza nshinjabyaha, atari urubanza rw’ubucuruzi, bityo ko ibiregerwa byose bigomba kuba bishingiye ku bimenyetso, amategeko kandi nta gushidikanya cyangwa gukekeranya.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi nitsindwa bizabazwa nde?

Muri iyi dosiye kandi harimoabantu ku giti cyabo MINAGRI ivuga ko banyereje ifumbire bagera kuri 19.

Bose uko bakabaye barimo Leta umwenda wa  Frw 9.016.018.268. Ku ikubitiro muri bo harimo,   Ikigo cya Itegeri Dieudonné kitwa SOPAV kirimo MINAGRI amafaranga menshi kurusha abandi kuko gifitiye Leta umwenda wa Frw 2.460.872.371.

Ibaruwa Taarifa ifite yerekana ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yigeze kwemera inzira y’ubwumvikane yasabwe na Bwana Itegeri Dieudonné  mu kirego kiregera indishyi yaburanaga nayo mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Icyo gihe ibaruwa yasinywe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Bwana Jean Claude Musabyimana, ikaba yararangije ivuga ko iriya Minisiteri yishimira ubufatanye MINIJUST idahwema kubagaragariza.

Mu Nteko yaguye ya FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yabajije abakora mu buhinzi impamvu ikibazo cy’ifumbire kitarangizwa. Ntiyigeze abwirwa iby’iyi raporo

Kuba Itegeri ari we waregwaga kuberamo Leta amafaranga menshi hanyuma Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(ihagarariye Leta muri uru rubanza) ikemera ko baganira bakumvikana ariko abandi nabo bayifitiye umwenda ntibahabwe ariya mahirwe byatera kwibazwaho!

Ikindi ni uko Itegeri Dieudonné yarekuwe, ariko abandi babereye mo umwenda Leta kandi nabo barwaye ndetse byaremejwe n’abaganga ntibafungurwe.

Tariki 29, Ukuboza, 2020 Taarifa yabajije Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Bwana Jean Claude Musabyimana impamvu bemeye buriya bwumvikane na Itegeri nk’uko babyemereye MINIJUST adusubiza mu buryo bukurikira:

Icyo gihe yagize ati: “ Hari ubwo nigeze nkugenera Kopi?  Ibintu biri mu butabera sinabivugira mu binyamakuru. Hari abo nandikiye si ngombwa ko mbyisobanuraho mu binyamakuru. Ni affaire iri mu butabera.”

Hari raporo yakozwe n’abatekinisiye b’inzego za Leta zirimo RAB, RIB, RNP n’izindi aho ku ipaji yayo ya 14 handitse ko mu bantu inzego zigomba gukurikirana Itegeri Dieudonné atagomba kuburamo.

Iriya raporo ivuga ko SOPAV ya Itegeri yakoreye mu turere 16 ari two: Kirehe, Ngoma, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Rwamagana, Bugesera, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Nyanza, Gisagara, Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Gicumbi.

Yahawe ifumbire ifite agaciro ka Frw 5. 378.984.198 ariko nyuma yo kubarirwa basanga ifite umwenda wa Frw 2.460.872.371.

Ikibazo cy’amafumbire kimaze igihe kuko cyatangiye muri 2007. Kuva icyo gihe kugeza ubu abantu bafunzwe ni ba rwiyemezamirimo ariko nta mukozi mu kigo runaka cya Leta wigeze abikurikiranwaho kandi muri raporo Taarifa ifitiye Kopi hari bamwe batungwa agatoki. Ni raporo yakozwe n’ibigo birindwi bya Leta birimo ibyo twavuze haruguru.

Ibikubiye muri iriya raporo byagizwe ubwiru k’uburyo ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabazaga Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi Bwana Jean Claude Musabyimana  iby’iki kibazo mu Nteko yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye muri Gicurasi, 2020 atigeze amubwira iby’iyi raporo.

Muri iriya Nteko yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Madamu Dr Géraldine Mukeshimana ntiyari ahari.

Ese urukiko nirusanga Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ari yo yagize uburangare bwatumye hari ifumbire ifite agaciro kabarirwa muri za Miliyari iburirwa irengero bizabazwa nde?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version