Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ari buhe abasirikare 700 ipeti ry’aba Ofisiye bato. Ni umuhango uri bubere mu kigo cya Gisirikare kiri i Gako mu Karere ka Bugesera. Aba banyeshuri baraba binjiye muri Rwanda Defense Force.
Abavandimwe n’inshuti z’aba basirikare bahagurutse kuri Stade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26, Mata, 2021 berekejeyo.
Bari mu modoka nini zitwara abagenzi, imbere yabo hari imodoka ya Polisi y’u Rwanda ibashakira inzira.
Perezida Kagame yaherukaga guhura na bariya banyeshuri mu Ukwakira, 2020.
Icyo gihe yaganiriye nabo, ababwira ko amasomo bahererwa muri ririya shuri ari ingenzi mu kubategurira kurinda igihugu cyabo kandi mu ngeri nyinshi z’akazi bashingwa ako ariko kose.
Icyo gihe yababwiye ko ikintu cyose bakora bagomba kugikorana ubushake n’ubuhanga bwinshi, barasa ku ntego.
Abasore n’inkumi bigishirizwa muri kiriya kigo baba bagomba kugira ubumenyi muri byinshi harimo ubumenyamuntu, ubumenyi bwa gisirikare, ubuvuzi, imibare, ibinyabuzima, ubutabire n’ubugenge.