Laurent Gbagbo Yongeye Kugirwa Umwere

Former Ivory Coast president Laurent Gbagbo greets supporters attending the court session at the International Criminal Court in The Hague, Netherlands, Thursday, Feb. 6, 2020. The ICC hears an appeal by Gbagbo against conditions imposed on him and a former government minister during their release from custody pending prosecutors' appeal against their acquittals on crimes against humanity charges. (AP Photo/Jerry Lampen, Pool)/PDJ107/20037346405284//2002061038

Urugereko rw’Ubujurire mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukorera mu Buholandi rwashimangiye ko Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire ari umwere, rumuhanaguraho ibyaha yashinjwaga bishamikiye ku mvururu zakurikiye amatora yo mu 2010.

Gbagbo w’imyaka 75 yagizwe umwere hamwe na Charles Blé Goudé wari Minisitiri w’urubyiruko.

Abo bombi bagizwe abere na ICC bwa mbere mu 2019, ubwo urwo rukiko rwabahanaguragaho ibyaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gutoteza abatavuga rumwe na bo, abacamanza bakanzura ko Ubushinjacyaha butatanze ibimenyetso simusiga.

Ubugizi bwa nabi bashinjwaga kugiramo uruhare bwahitanye abantu basaga 3.000.

- Advertisement -

Icyo gihe Gbagbo yari yanze guha ubutegetsi Alassane Ouattara wari watsinze amatora. Byarangiye atawe muri yombi mu 2011, yoherezwa muri ICC, aba umuyobozi wa mbere muri Afurika wajyanyweyo avuye ku butegetsi.

U Bushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’urukiko, ariko urugereko rw’ubujurire na rwo rwongeye gushimangira ko Gbagbo ari umwere.

Ubwo yafungurwaga nyuma y’icyemezo cy’umucamanza wa mbere, Gbagbo yahise ajya kuba i Bruxelles mu Bubiligi, gusa ngo ateganya gusubira mu gihugu cye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version