LeBron James Umukinnyi Wa Mbere Ku Isi Wa Basket Utunze Miliyari Ya $

Ikinyamakuru gitangaza amakuru y’imari n’ubucuruzi kitwa Forbes Magazine cyatangaje ko imari umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika witwa LeBron James yinjije mu mwaka wa 2021( yinjije miliyoni 121.2$) yatumye aba uwa mbere mu bakina uyu mukino kuva wavuka ku isi utunze miliyari 1$ akiri mu kazi.

Na Micheal Jordan ntiyigeze agira miliyari $ akiri umukinnyi n’ubwo afatwa nk’umukinnyi wa Basketball w’ibihe byose.

Mu mwaka wa 2014 nibwo Michael Jordan yujuje Miliyari $ nabwo ayakuye mu bindi bikorwa yakoraga ku ruhande.

Ubu yasezeye uyu mukino ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

- Advertisement -

LeBron James w’imyaka 37 y’amavuko we aracyari mu kazi.

Yemejwe ko ubu yujuje miliyari 1$

N’ubwo muri iyi minsi afite ibibazo bituma ataboneka mu mikino myinshi ariko afite ahandi hantu hamwinjiriza amadolari menshi.

Amakipe atandukanye yakiniye ari yo Cleveland Cavaliers, Miami Heat na Los Angeles Lakers zamuhembye miliyoni 385 $ ariko ibindi bikorwa ku ruhande bimwinjiriza agera kuri miliyoni 900 $ million

N’ubwo yavukiye mu muryango ukennye, ariko yakuze akunda basketball kandi biramuhira kuko yatangiye kwamamariza ibigo bikora inkweto kandi bikomeye akiri muto.

Ibyo ni Nike, Reebok na Adidas.

Byatumye atangira gukora ku madolari y’Amerika akiri muto. Icyo gihe hari mu mwaka wa 2003, afite imyaka umunani y’amavuko.

Nyuma y’imyaka 10 ni ukuvaga mu mwaka wa 2015 yari amaze akina kandi atsinda ikigo Nike cyaje kumusinyisha amasezerano, yatumaga ahembwa miliyoni z’amadolari y’Amerika buri mwana.

Mu mwaka wa 2021 LeBron yaje gusinyana amasezerano n’ibindi bigo bimuhemba menshi birimo AT&T, PepsiCo na Walmart.

Ubwo yakiniraga Miami Heat batandukanye imaze kumuhemba miliyoni $ 64, Los Angeles Lakers yamuhembye  miliyoni $153 nyuma ya shampiyona enye( bazita seasons) yayikiniye.

Niwe mukinnyi ukiri mu kazi wagize Miliyari 1$

Cleveland Cavaliers yo yamuhembye  miliyoni $170 nyuma ya shampiyona 11 yayikiniye.

LeBron afite indi mugabane mito mu kipe y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Bwongereza ari yo Liverpool F.C.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version