Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Lecanemab: Umuti Ufasha Abageze Mu Zabukuru Kutibagirwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Lecanemab: Umuti Ufasha Abageze Mu Zabukuru Kutibagirwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2022 4:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu bihugu bikize bari mu byishimo nyuma y’uko ikigo Biogen gitangaje ko cyakoze umuti wari umaze imyaka myinshi ukorerwaho ubushakashatsi ngo uzafashe ubwonko bw’abantu bageze mu zabukuru gukomeza kwibuka byinshi mu biba ku muntu.

Ni umuti  bise ‘lecanemab’ ukaba warakozwe n’ikigo Biogen gifatanyije n’ikindi kigo kitwa Eisai.

Bisanzwe bizwi ko umuntu ukuze cyane yibagirwa ndetse n’amazina ye.

Hari n’uwibagirwa ko afite inkono y’itabi mu kanwa, akayituma abuzukuru.

Biterwa n’uko igice cy’ubwonko gishinzwe kwibuka kiba cyaratangaje ubushobozi bwo kubikora bityo umuntu agatangira kwibagirwa gahoro gahoro, bikazakomera uko imyaka izagenda ihita.

Kimwe mu byifashishwaga muri iki gihe ngo abantu bahangane n’iki kibazo ni ugukunda gusoma, gukora imyitozo ngororamubiri no kurya cyangwa kunywa vitamins zabugenewe.

Ibi ariko ntibyabuzaga ko umuntu ushaje akomeza kwibagirwa.

Kubera ko mu bihugu bikize ari ho iki kibazo cyagiraga ingaruka ku bukungu kurusha ibihugu bikennye, Guverinoma z’ibihugu bikize zahaye za Kaminuza amafaranga menshi yo gushyira mu bushakashatsi ngo abahanga bakore umuti uriya muti.

Ubu abo bahanga barishimira ko hari uwo bakoze ariko nanone bakavuga ko utanga umusaruro urambye iyo umuntu atangiye kuwufata hakibona.

Nta bwinshi byatangajwe ku mikorere yawo, ariko abawukoze bavuga ko bawizeye ku kigero gishimishije mu gufasha ubwonko kudasaza.

Ni umuti ufite ubushobozi bwo gukumira ko mu bwonko hirema kandi hakirunda proteins bita beta-amyloid zituma ubwonko butangira kandi bugakomeza gutakaza imbaraga zo gukora neza no kwibuka.

Mu igerageza ryawo, abantu b’abakoranabushake bagera ku 1,795 bageze mu kigero cyo gusaza bagatangira kwibagirwa, bemeye nta gahato guterwa uriya muti mu rwego rwo kuwugerageza.

Buri byumweru bibiri hasuzumwaga uko ubwonko bwabo buhagaze.

Nyuma y’amezi 18 byagaragaye ko urugero bibagirwagaho rwagabanutse ku kigero cya 28%.

Amakuru y’ikorwa ry’uriya muti yatumye ibihugu bikize nka Amerika, u Buyapani n’ibyo mu Burayi byandika bisaba ko byahabwa iriya miti, bikihera abaturage.

Biraca amarenga ko uzagera muri Afurika imyaka yicumye!

Ubusanzwe abantu bakuru  bafite guhera ku myaka 75 kuzamura bakunze kugira ikibazo cyo kwibagirwa.

Abagore bitangira kwibagirwa mbere y’abagabo…

Abashakashatsi mu mikorere y’ubwonko b’abantu bo muri USA bavuga ko basanze uturemangingo fatizo tugize ubwonko bw’abagore cyane cyane mu gice cyabwo gishinzwe kwibuka dusaza ntihagire utundi tudusimbura bigatuma bagira indwara yo kwibagirwa vuba kurusha abagabo.

Iyi ndwara bayita ‘Dementia’.

Bageze kuri uyu mwanzuro nyuma yo gusuzuma ibyo bavanye mu bipimo bafashe ku bantu 26,088.

Ibipimo babafashe byari bishingiye ku bushobozi bw’abo bantu mu gukoresha intoki, ibiganza akazi gatandukanye karimo kwandika, gukina imikino isaba gutekereza( jeux de dames, chess, puzzles n’indi) n’ibindi.

Abakoreshejwe ririya geragezwa bafite guhera ku myaka 58 y’amavuko.

Ibisubizo muri rusange byerekanye ko ibitsina byombi byagaragazaga ibimenyetso bimwe kandi n’ubukana bwo kwibagirwa ‘buri hafi ku rugero rumwe.’

Ku rundi ruhande ariko, abahanga basanze umuvuduko ubwonko bw’abagore busaziraho uruta uw’ubw’abagabo.

Ikindi ni uko n’ubwo abagore muri rusange basanzwe bagira ubwonko butinda gusaza ariko ibi biba mu myaka iri hagati ya 58 na 85 ariko iyo imyaka yigiye imbere, nibo basimbura abagabo mu kwibagirwa vuba.

Ibi bituma abagore bakunda kurwara indi ndwara yitwa Alzheimer  n’izindi zirimo indi bita Dementia.

Mu ya mibare twavuze haruguru yakorewe ubushakashatsi byagaragaye ko abagore bafite ikibazo cyo kurwara Demantia ari 14,313 mu gihe abagore ari 11,775.

Ikintu kihariye cyerekana ko ubu bushakashatsi bufite ishingiro ni uko abagore n’abagabo babukoreweho guhera muri 1971 kugeza muri 2017.

Ikindi ni uko abakorewe ubushakashatsi bose nta n’umwe wari waregeze kugira ikibazo mu bwonko bwe mbere y’uko ubushakashatsi nyiri izina butangira.

Abakoze buriya bushakashatsi  bakabutangaza mu kinyamakuru JAMA Network Open  bavugaga ko buzafasha abakora mu by’ubuzima gufata ingamba zafasha abantu bakuru gukora imirimo n’imyitozo ikangura ubwenge kugira ngo bahangane na ziriya ndwara.

TAGGED:AbasazafeaturedIndwaraIzabukuruKwibagirwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cuba: Igihugu ‘Cyose’ Nta Mashanyarazi Gifite
Next Article Kanyinya- Shyorongi: Impanuka Yahitanye Umuntu Ikomeretsa Bikomeye Abandi 15
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?