Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Leta Igomba Kugira Icyo Ikora Ikarinda Abanyarwanda Inkuba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu Rwanda

Leta Igomba Kugira Icyo Ikora Ikarinda Abanyarwanda Inkuba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2025 4:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inkuba
SHARE

Ubwinshi bw’Abanyarwanda bahitanwa n’inkuba buri hejuru ku buryo Leta y’u Rwanda igomba kureba icyo ikora ikagabanya ibishyira abaturage mu byago byo gukubitwa nazo.

Nk’ubu mu kwezi kwa Gatatu konyine(Werurwe), abantu 16 bo hirya no hino mu gihugu bahitanywe nayo, bituma ziba ikiza kamere cyahitanye Abanyarwanda benshi kurusha ibindi.

Byakomojweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025, ubwo Minisitiri wa MINEMA, Maj Gen (Rtd) Murasira Albert ubwo yagezaga kuri Sena ikiganiro cyibanze ku buryo bwateguwe bwo gukumira ingaruka ziterwa n’ibiza bishobora kwaduka mu itumba ryatangiranye na Mata uyu mwaka.

Murasira yabwiye Sena ati: “Inkuba ni zo zimaze kwica abantu benshi kugeza ubungubu…”

Nyuma y’inkuba hakurikiraho abahitanwa no kugwirwa n’ibirombe bagiye gucukura mu buryo butemewe, ku mwanya wa gatatu Murasira avuga ko hataho imyuzure.

Abajijwe niba nta cyakorwa ngo abaturage barindwe gukubitwa n’inkuba Murasira yasubije ko ari ikintu kigoye cyane.

Icyakora avuga ko hari igikorwa ngo ibyago biganisha ku biza bikumirwe.

Ati: “Biragoye kugenzura inkuba kubera imiterere yayo kuko akenshi abakubitwa nayo ari abatakurikije amabwiriza yo kuyirinda. Ariko iyo inzu ifite umurindankuba, ntibakubita keretse abakoresha ibyuma bikoresha amashanyarazi”.

Major Gen( Rtd) Albert Murasira

Minisitiri Murasira avuga ko nubwo ari uko ibintu bimeze kubirebana n’inkuba, ku rundi ruhande, Leta yashyize imirindankuba ku nyubako nyinshi zo mu Karere ka Rutsiro, kakaba aka mbere kibasirwa n’inkuba hagakurikiraho Akarere ka Karongi.

Gusa imbogamizi abona ko zikibangamiye kurinda abaturage inkuba ni igiciro cyo hejuru cy’umurindankuba.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byagera ku bantu benshi bitewe n’iki kiza, Murasira avuga ko Leta itegeka abubaka inzu ngari zo kwakiriramo abantu benshi kuzishyiramo imirindankuba.

Nabo basabwa kandi kujya ‘bagenzura niba iyo mirindankuba ikora koko’ kuko hari ubwo imara igihe yarapfuye, bibwira ko ari mizima, gusa ikibazo kikaba kumenya uko wagenzura niba umurindankuba ukora nta nkuba yakubise!

Hagati aho u Rwanda rurashaka gutangira kujya ruteranyiriza iwarwo ibyuma imirindankuba ikozwemo bityo ikiguzi cyayo kikagabanuka.

TAGGED:featuredInkubaRutsiroUmurindankuba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahuza Mu Biganiro Byo Kugarura Amahoro Muri DRC Baganirijwe
Next Article Guverinoma Yemeje Ko Alain Mukuralinda Yatabarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Huye: Abagabo Bane Bakurikiranyweho Gutema Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Yafashe Abategeraga Abantu Muri Gare Ya Nyanza Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?