Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Leta Yatangiye Gukurikirana Abacuruzi Bahanika Ibiciro Ku Bikoresho By’Isuku By’Abagore
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Leta Yatangiye Gukurikirana Abacuruzi Bahanika Ibiciro Ku Bikoresho By’Isuku By’Abagore

Last updated: 15 September 2021 9:03 am
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko abacuruzi 22 bamaze guhanishwa gucibwa amande angana na 13,020,000 Frw, bazira amakosa arimo guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori, kandi byarakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

Mu 2019 nibwo Leta yakuye umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’isuku by’abagore nk’ibyifashishwa mu gihe cy’imihango, kugira ngo buri wese agerweho n’ibi bikoresho. Nyamara hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro kuri ibi bikoresho.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yatangaje ko iheruka gukora ubugenzuzi ifatanyije n’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) n’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Yakomeje iti “Bamwe mu bacuruzi basanzwe bacuruza ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori ku biciro byo hejuru y’ibyagenwe kandi byarakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (VAT), abandi bacuruza ibicuruzwa bitujuje ibiro n’ubuziranenge. Abacuruzi 22 bakaba barafatiwe muri ayo makosa bagacibwa amande angana na 13,020,000 Frw.”

“Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda iramenyesha abacuruzi bose ko gucuruza ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori ku biciro birenze ibyagenwe no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ibiro cyangwa ubuziranenge, bitemewe kandi amategeko abihanira.”

Yavuze ko abacuruzi bagomba kuba bafite iminzani yemewe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubiziranenge (RSB) kugira ngo ibicuruzwa bijye bipimwa mbere yo gutwarwa n’umuguzi.

TAGGED:AbagorefeaturedIsukuMinisiteri y'ubucuruzi n'inganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanzi Ariana Grande ‘Yarusimbutse’
Next Article Croix Rouge Yagobotse Abaturage Ba Rubavu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?