Leta Yatangiye Gukurikirana Abacuruzi Bahanika Ibiciro Ku Bikoresho By’Isuku By’Abagore

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko abacuruzi 22 bamaze guhanishwa gucibwa amande angana na 13,020,000 Frw, bazira amakosa arimo guhanika ibiciro by’ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori, kandi byarakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

Mu 2019 nibwo Leta yakuye umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’isuku by’abagore nk’ibyifashishwa mu gihe cy’imihango, kugira ngo buri wese agerweho n’ibi bikoresho. Nyamara hari abacuruzi bakomeje kuzamura ibiciro kuri ibi bikoresho.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yatangaje ko iheruka gukora ubugenzuzi ifatanyije n’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) n’Ikigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Yakomeje iti “Bamwe mu bacuruzi basanzwe bacuruza ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori ku biciro byo hejuru y’ibyagenwe kandi byarakuriweho umusoro ku nyongeragaciro (VAT), abandi bacuruza ibicuruzwa bitujuje ibiro n’ubuziranenge. Abacuruzi 22 bakaba barafatiwe muri ayo makosa bagacibwa amande angana na 13,020,000 Frw.”

- Advertisement -

“Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda iramenyesha abacuruzi bose ko gucuruza ibikoresho by’isuku by’abari n’abategarugori ku biciro birenze ibyagenwe no gucuruza ibicuruzwa bitujuje ibiro cyangwa ubuziranenge, bitemewe kandi amategeko abihanira.”

Yavuze ko abacuruzi bagomba kuba bafite iminzani yemewe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubiziranenge (RSB) kugira ngo ibicuruzwa bijye bipimwa mbere yo gutwarwa n’umuguzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version