Leta Zunze UBumwe Z’Abarabu Mu Masezerano Y’Ubufatanye N’u Rwanda

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yaraye asinyanye na mugenzi we wo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu amasezerano yo kongera ubufatanye hagati ya Kigali na Abu Dhabi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bitangaza ko ariya masezerano yasinywe mu rwego rwo gutera indi ntambwe kandi y’ingenzi mu butwererane ‘mu miyoborere n’imitangire ya serivisi mu iterambere ry’u Rwanda na kiriya gihugu.

Ku ruhande rwa Leta ziyunze z’Abarabu, Minisitiri w’Intebe wungirije wa UAE, Saif bin Zayed Al Nahyan niwe wasinye ku nyandiko zariya masezerano.

Leta zunze z’Abarabu ni kimwe mu bihugu bigura byinshi mu byo u Rwanda rwohereza hanze birimo ibikomoka ku matungo n’ubuhinzi.

- Advertisement -

Iki gihugu kandi cyakira zahabu nyinshi u Rwanda rwohereza hanze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version