Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Lt Col Habiyaremye Wahoze Muri FDLR Yahishuye Byinshi Ku Mikoranire Na Rusesabagina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Lt Col Habiyaremye Wahoze Muri FDLR Yahishuye Byinshi Ku Mikoranire Na Rusesabagina

admin
Last updated: 25 March 2021 10:39 am
admin
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane Urukiko Rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwakomeje iburanisha ry’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi babo ibyaha by’iterabwoba.

Iburanisha ryasubukuwe humvwa Umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha Lt Col Habiyaremye Noel wahoze muri FDLR.

Yabwiye urukiko ko ubwo bari mu mashyamba y’Uburasirazuba bwa Congo yumvaga abanyapolitiki barimo na Paul Rusesabagina, akumva imigambi ye mu ishyaka PDR Ihumure hari aho yahurira n’ibyo yarimo muri FDLR.

Mu 2006 yaje kuvugana na Rubingisa Projecte bakunda kwita Malumba uba mu Bubiligi, aza kumuha nimero ya Rusesabagina amubwira ko ayobora batayo muri FDLR.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati “Iwacu muri FDLR hari hatangiye kuzamo utubazo dukeya mo imbere, icyo gihe hari hakenewe impinduka kandi byari na ngombwa ukurikije gahunda yari ihari, numva na we hari uko abyumvaho, anambwira ko yanagerageje no kuvugana n’abayobozi ba FDLR ngo babe bafatanya ariko bakaza kutagira ibyo bumvikanaho.”

Mu 2007 Habiyaremye ngo yaje kurwara ajya kwivuriza i Lusaka muri Zambia, ahahurira n’umuturanyi w’umunyarwanda witwaga Nsengiyumva Apollinaire.

Nsengiyumva yaje gusurwa n’umuntu witwa Minani Innocent wabaga mu Bubiligi, amumwereka nk’umunyarwanda w’impunzi. Baganiriye ku ngingo zirimo igisirikare, banagera kuri Rusesabagina maze Habiyaremye amubwira ko bigeze kuvugana.

Bongeye kuvugana ndetse Rusesabagina aramwibuka, baganira byinshi no ku ishyaka PDR Ihumure, anamwerurira ko barimo gushaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda, ariko babaye bafite ingabo byaba byize kurushaho.

Ati “Ku rundi ruhande ibiganiro byananairana, izo ngabo zikaba zafasha gushyira igitutu ku Rwanda niba ari ibyo bagabana bikagira uko biboneka ku bwinshi, nanone byananirana ikibazo kigakemuka hakoreshejwe imirwano.”

- Advertisement -

“Abo bantu rero yarabanshinze, ko nabikurikirana cyane cyane nkareba muri FDLR kuko harimo ingabo zakoze imyitozo ihagije, zinamenyereye urugamba, no gushakira n’ahandi hashoboka, ubwo ni mu makambi, mu mujyi n’ahandi.”

Habiyaremye ngo yamubwiye ko hakenewe ibikoresho n’amafaranga, undi amubwira ko atari ikibazo.

Gushaka abarwanyi byaratangiye

Habiyaremye yavuze ko hari umwana babanaga mu ishyamba wamubwiraga ko ari bene wabo wa Rusesabagina, amusaba kumuvanayo anamwoherereza $500, nubwo uwo mwana ngo atabonetse.

Rusesabagina ngo yaje kumwoherereza andi $1000 anyuze kuri Nsengiyumva Apollinaire, nyuma amwoherereza $870 ayanyujije ku witwa Umwari Meg, n’andi $850 yamwoherereje mu byiciro bitandukanye. Nyuma ngo yamuhaye €400.

Habiyaremye ati “Hari abo twari dukomeje tuvugana barimo Colonel Nditurende Tharcisse twabanaga, ariko na we muri iyo minsi yari yaragumutse kuri FDLR ari mu ishyamba, nza kuvugana na we mubwira ko navuganye na Paul Rusesabagina, kandi na we ataragumuka igihe najyaga guhamagara mu 2006 nari narabahuje baravugana.”

Habiyaremye yavuze ko avugana na Nditurende atari azi ko ari no mu biganiro na Ingabire Victoire washinze ishyaka FDU Inkingi, ku buryo ngo atazi icyo yatekerezaga.

Ati “Yagendaga atandaraje muri iyo gahunda ngo arebe wenda aho byacamo mbere.”

Col Nditurende ngo yaje kumubwira ko afite gahunda yo kujya mu Burundi guhura na Gen Adolphe Nshimirimana wayoboga urwego rw’iperereza, ko hari ibyo yamwemereye kuzamufasha muri gahunda ya gisirikare.

Ati “Nabibwiye Paul Rusesabagina ambwira ko tugomba kujyana kugira ngo njye kumva ibiganiro byabo koko bishinga, twumve niba dusanze bifatika hari icyo twamusaba kudufasha, cyane ko icyizere yagitangaga nk’umuntu wabanye na Gen Adolphe muri FDD, yari umuntu yizeye ko byanga bikunda hari icyo yadufasha.”

Bafashe gahunda yo kujyana, Habiyaremye ahaguruka i Lusaka anyura i Dares Salaam muri Tanzania, Nditurende ahaguruka mu majyaruguru ya Kivu, aca i Nairobi bahurira i Dar es Salaam.

Habiyaremye yakomeje ati “Col Nditurende we yari afite ibyangombwa bya Congo ariko ibyanjye byari byararangije igihe, ubwo kugenda byari ukwirwanaho ku mipaka.”

“Twabwiye Paul Rusesabagina ko dufite ikibazo cy’amafaranga kubera ko ahantu tugiye tutahizeye, byasabaga ubushobozi buhagije, tumubwira ko atwoherereza amafaranga, atwoherereza $2000 abicishije kuri Minani wari mu Bubiligi, yakirwa na Col Nditurende kuko yari afite ibyangombwa. Nyuma yamwoherereje ikindi $1000.”

Habiyaremye ngo yahise amanuka agana Kigoma gushaka ibyangombwa kuri ambasade ya RDC, bongera guhura bakomereza i Bujumbura.

Bahuye na Gen Nshimirimana

Mu mujyi wa Bujumbura ngo buri muntu yabaye ukwe, baza kubonana na Gen Adolphe bamubwira ko bakeneye ubufasha bw’ibikoresho, iperereza no kubona inzira yatuma bagera ku butaka bw’u Rwanda.

Habiyaremye ati “Ibyo ngibyo yirinze kubivugaho byinshi aravuga ati ‘ndabanza mvugane na bagenzi banjye ariko umushinga mufite ni mwiza, nimukomeze tuzakomeza tuvugane, ati byanga bikunda hari igisubizo tuzafata.”

Ibyo ngo babibwiye Rusesabagina ko hari icyizere, ko buri umwe agiye gusubira aho yaturutse bagakomeza gushaka abarwanyi.

Bahise batabwa muri yombi

Ngo mbere yo kuva mu Burundi Habiyaremye na Nditurende babwiye Rusesabagina ko bafite ikibazo cy’itumanaho, bamusaba kubagurira telefoni ebyiri zikoresha icyogajuru zabasha no gukora mu mashyamba ya Congo. Imwe ngo yaguraga $1000.

Rusesabagina ngo yamwoherereje $1870 binyuze kuri Western Union i Bujumbura, bajya kuyabikuza ngo bagure telefoni basubire iyo baturutse.

Ati “Ariko ntabwo ariko byagenze kuko nkiva kuri banki ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi bwahise budufata, ari Colonel Nditurende, ari nanjye, n’amafaranga, n’inyandiko, byose barabifata baradufunga, bahita bafata umwanzuro wo kutwambutsa mu gihugu cy’u Rwanda tunyuze ku Akanyaru.”

“Ibyanjye na Paul Rusesabagina biba birangiriye aho, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi.”

Icyo gihe Habiyaremye yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’igice, arayifungwa arayirangiza.

Habiyaremye ni muntu ki?

Lt Col Habiyaremye Noel yavutse ku wa 25/12/1968, mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana. Yinjiye mu ngabo za FAR mu 1991 arangiza amasomo mu 1992.

Ingabo za APR zimaze gufata igihugu, Habiyaremye yahungiye muri Zaire, akomereza muri Repubulika ya Centrafrique, ari naho yavuye mu 1998 ajya mu mirwano muri Repubulika ya Congo ku ruhande rwa leta, biciye mu mutwe witwaga Armée pour la libération du Rwanda (ALIR 2).

Baje gushwana na Leta ya Congo binjira mu mashyamba y’Uburasirazuba bw’icyo gihugu, mu 2005 bahindura izina biyita FDLR.

TAGGED:featuredLt Col Habiyaremye NoelPaul Rusesabagina
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Burundi Bukomeje Intambwe Mu Bubanyi N’Amahanga
Next Article Mgr Sinayobye Yahawe Inkoni Y’Ubushumba, Min Gatabazi Yabyitabiriye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?