Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Lt Gen Musemakweli Yashyinguwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Lt Gen Musemakweli Yashyinguwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 February 2021 9:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guhera Saa saba z’amanywa(1h00pm) nibwo hatangiye umuhango wo gushyingura Lieutenant General Jacques Musemakweli uherutse gutabaruka. Yashyinguwe mu irimbi rya gisirikare riri mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Gasabo.

Uyu musirikare mukuru uri guherekezwa mu cyubahiro cya gisirikare yari asanzwe ari Umugenzuzi Mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Yatabarutse tariki ya 11 Gashyantare 2021.

Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare, 2021 nibwo abakozi ba APR FC bamusezeyeho.

 Lt Gen Jacques Musemakweli yigeze kuyobora APR FC guhera muri 2013 kugeza tariki 08, Mutarama 2021 ubwo yasimburwaga na Major Gen Mubarakh Muganga.

Ibigwi bya Gen Musemakweli ni byinshi…

Umwe mu bari abasirikare nyuma gato y’uko Inkotanyi zibohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira, 1994,  Jacques Musemakweli yari umuganga ubaga ingabo zakomerekeye ku rugamba.

Yari Captain ushinzwe kwita ku ngabo zakomeretse.

Icyo gihe ngo Musemakweli yabaga muri battalion ya 15, n’aho Gakwaya waduhaye aya makuru yabaga muri 101 Simba Battalion, izi battalion zikaba zari muri Brigade ya 305.

Bwana Gakwaya icyo gihe yari afite imyaka 16 y’amavuko.

Yatubwiye ati : “Nzi  Afande Musamakweli tubana i Cyangugu muri brigade ya 305, ari Captain njye mba muri 101 muri 1994 aritwe dushinzwe kariya gace.”

Amakuru y’urupfu rwa Gen Musemakweli yageze ku bwanditsi bwa Taarifa mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 12, Gashyantare, 2021.

Yazize uburwayi.

Gen Musemakweli yari asanzwe ari Umugenzuzi Mukuru mu ngabo z’u Rwanda. Uyu mwanya yagiyeho muri 2019 avuye ku buyobozi bukuru bw’ingabo zirwanira ku butaka.

Yari atuye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro.

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira

Afande Musemakweli yitabwe Imana tariki 11, Gashyantare, 2021
TAGGED:CyangugufeaturedIbigwiMusemakweliUmusirikare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama Nkuru Y’Itangazamakuru Mu Rwanda Yakuweho
Next Article Ikipe ya Basket y’u Rwanda igiye Gukina Undi Mukino Mu Itsinda, Ese Irawutsinda?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?