Amakuru aravuga ko ku bwumvikane bw’impande zombi, umukinnyi Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports.
Uyu mukinnyi yari aherutse gukora ikimenyetso cyarakaje bamwe mu bafana b’Abanyarwanda basanzwe bakurikirana Politiki yo mu Karere kubera ko kiriya kimenyetso kiri gukoreshwa n’abanyapolitiki bo muri DRC( aho Luvumbu akomoka) bavuga ko u Rwanda ruri gukorera Jenoside abaturage b’iki gihugu.
Luvumbu yagikoze ku Cyumweru taliki ya 11, Gashyantare, 2024, ubwo ikipe ye yatsindaga Police FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona.
Muri ibyo bitego afitemo kimwe.
🚨OFFICIAL🚨
Rayon Sports and the player Héritier Luvumbu Nzinga agree contract termination by mutual agreement.
🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵🔵
Rayon Sports et le joueur Héritier Luvumbu Nzinga ont convenu, de commun accord, de la résiliation de leur contrat. pic.twitter.com/EC0EpAnMmu
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) February 13, 2024
Akimara kugitsinda yacyishimiye akora ikimenyetso kigaragaza ko Abanye-Congo bari kwicwa ariko Isi icecetse idashaka kuvuga ku ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abafana bamunenze ko yavanze Politiki na Siporo kandi bidakwiye.