Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko abarwanyi ba M23 bari kototera umujyi wa Goma.
Ubu bari mu Bilometero 20 mbere y’uko bagera muri uyu mujyi.
Ni intera ingana no kuva muri Gare ya Kimironko kugera ahitwa ku isumo urenze Rugende ugana i Rwamagana. Hagati aho kandi ibiganiro by’amahoro byagombaga kubera i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Ugushyingo, 2022 byigijwe imbere bishyirwa ku italiki 21, Ugushyingo, 2022, ni ukuvuga ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.
Umuhuza muri ibi biganiro akaba yarahoze ari na Perezida wa Kenya Bwana Uhuru Kenyatta yaraye ageze i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agomba kuganiriramo na Perezida Tshisekedi uko ibintu bihagaze mu gihugu cye muri iki gihe n’icyakorwa ngo bigende neza.
Mu gihe ububanyi n’amahanga bukomeje, ku rundi ruhande, imbunda yo iracyari mu kazi.
Impera z’icyumweru gishize zarangiye urufaya ari rwose hagati ya M23 n’ingabo za DRC.
RFI yanditse ko abarwanyi ba M23 bari ahitwa Kibumba na Rugari.
Imirwano ubu yageze muri Teritwari ya Nyiragongo mu gihe yari imaze iminsi ikomereje mu ya Rutshuru.
Hari amashusho amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga yerekana abarwanyi ba M23 bahagaze mu bifaro bivugwa ko bambuye ingabo za DRC.
Hari umuturage wo mu gace ka Kanyaruchinya watangaje ko imirwano yari imaze iminsi muri kiriya gice yabaye igabanyije ubukana ariko ngo akurikije uko abona ibintu, igihe icyo ari cyo cyose ishobora kubura.
I Goma haherutse kugera ingabo za Kenya zoherejwe muri DRC gufatanya n’iz’Akarere k’Afurika yo mu Burasirazuba guhangamura inyeshyamba zose ziri muri DRC.