Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M 23 Irabura Ibilometero 20 Ngo Igere i Goma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M 23 Irabura Ibilometero 20 Ngo Igere i Goma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2022 8:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo avuga ko abarwanyi ba M23 bari kototera umujyi wa Goma.

Ubu bari mu Bilometero 20 mbere y’uko bagera muri uyu mujyi.

Ni intera ingana no kuva muri Gare ya Kimironko kugera ahitwa ku isumo urenze Rugende ugana i Rwamagana. Hagati aho kandi ibiganiro by’amahoro byagombaga kubera i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Ugushyingo, 2022 byigijwe imbere bishyirwa ku italiki 21, Ugushyingo, 2022, ni ukuvuga ku wa Mbere w’Icyumweru gitaha.

Harabura ibilometero 20 ngo M23 igere i Goma.

Umuhuza muri ibi biganiro akaba yarahoze ari na Perezida wa Kenya Bwana Uhuru Kenyatta yaraye ageze i Kinshasa mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agomba kuganiriramo na Perezida Tshisekedi uko ibintu bihagaze mu gihugu cye muri iki gihe n’icyakorwa ngo bigende neza.

Mu gihe ububanyi n’amahanga bukomeje, ku rundi ruhande, imbunda yo iracyari mu kazi.

Kenyatta afite ihurizo rikomeye ryo guhuza impande zihanganye mu kibazo kiri muri DRC

Impera z’icyumweru gishize zarangiye urufaya ari rwose hagati ya M23 n’ingabo za DRC.

RFI yanditse ko abarwanyi ba M23 bari ahitwa Kibumba na Rugari.

Imirwano ubu yageze muri Teritwari ya Nyiragongo mu gihe yari imaze iminsi ikomereje mu ya Rutshuru.

Hari amashusho amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga yerekana abarwanyi ba M23 bahagaze mu bifaro bivugwa ko bambuye ingabo za DRC.

Hari umuturage wo mu gace ka  Kanyaruchinya watangaje ko imirwano yari imaze iminsi muri kiriya gice yabaye igabanyije ubukana ariko ngo akurikije uko abona ibintu, igihe icyo ari cyo cyose ishobora kubura.

I Goma haherutse kugera ingabo za Kenya zoherejwe muri DRC gufatanya n’iz’Akarere k’Afurika yo mu Burasirazuba guhangamura inyeshyamba zose ziri muri  DRC.

TAGGED:AbarwanyiCongoDRCfeaturedIngaboKenyattaM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bafatiwe i Kamonyi Bafite Kg 126 Y’Amabuye Y’Agaciro ‘Bakuye’ i Bugesera
Next Article Depite Gamariel Mbonimana Wa PL Yeguye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?