Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M 23 Ishinja MONUSCO Kwirengagiza Nkana Ubufatanye Bwa FARDC, FDLR Na Mai Mai
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M 23 Ishinja MONUSCO Kwirengagiza Nkana Ubufatanye Bwa FARDC, FDLR Na Mai Mai

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 July 2022 7:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mouvement du 23, Mars( M23) ishima ko Uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri DRC witwa Bintu Keïta akora uko ashoboye ngo umutekano w’abatuye iki gihe bose urindwe ariko ukamunenga ko atajya akomoza k’ubufatanye hagati y’ingabo z’iki gihugu n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai.

Itangazo rya M23 rya paji ebyiri rishima ko hari inzego z’Umuryango w’Abibumbye zikorana n’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari kugira ngo amahoro agaruke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ngo ni ibyo gushimwa kuko nawo ari icyo uharanira.

Itangazo ry’uyu mutwe rivuga ko ubwo Madamu Bintu Keïta yagezaga ijambo ku bagize Akanana k’Umuryango w’Abibumbye gashyinzwe amahoro ku isi, hari ibyo atavuze kandi kuri we ngo bifite uruhare runini mu gutuma  u Burasirazuba bwa DRC budatekana.

Madamu Bintu Keïta

Kimwe muri ibyo kandi gikomeye ngo ni ubufatanye butaziguye hagati y’ingabo za DRC(FARDC) n’umutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda( FDLR) ndetse n’inyeshyamba za Mai Mai.

Abo muri M 23 banenga Bintu ko atamaganiye kure imvugo ihembera u Rwanda ku bavuga Ikinyarwanda baba muri DRC kandi ngo iyo mvugo ishobora kuzaba rutwitsi kuko yumvikana kenshi ivugwa n’abanyabushobozi barimo abanyapolitiki, abasikare n’abapolisi bakuru.

Ubuyobozi bwa M23 kandi bwamagana abavuga ko ari yo yahanuye indege ya MONUSCO kandi bizwi neza ko aho ikorera hose yitwara kinyamwuga, ntiyice amategeko mpuzamahanga agenga intambara.

Kuri yo, byari bube bishyize mu gaciro iyo Bintu Keïta aza kuvugira muri kariya kanama ukuri kuri iyi ngingo kukaba kandi ari ukuri gushingiye ku iperereza MONUSCO ubwayo yakoze.

https://twitter.com/M23RDCONG0/status/1542941772774621184?s=20&t=Aoh2nBRMAxCeKX5VV729mQ

Uyu mutwe wemeza ko ari inyeshyamba ziri ku murongo w’imikorere ihamye k’uburyo zifite ishami ryazo rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abarwanyi no gusesengura uko ibintu byose bibera ku rugamba bigenda kugira ngo habeho kunoza ibitagenda neza no kwirinda gusubira mu makosa yaba yarakozwe mbere.

Kubera iyi mpamvu, ubuyobozi bwa M23 buvuga ko ababushinja kugirira nabi abaturage cyangwa kurenga ku mabwiriza runaka ari abagamije kuyisiga icyasha kandi bakabikora batayobewe mu by’ukuri ukora ibyo byaha.

Uwo ngo ni FARDC na FDLR n’abandi.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko ngo hari abaturage b’i Beni no muri Ituri bavuga Ikinyarwanda baherutse kwica n’abarwanyi bo muri CODECO na FDLR, ibi byose M23 ikavuga ko ibyamagana kandi ko impande zose zagombye gukorana kugira ngo buriya bwicanyi buhagarare.

U Bufaransa ku kibazo cy’umutekano muke muri DRC busa n’uburuma bugahuha…

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Madamu Cathérine Colonna aherutse kuvuga ko u Bufaransa bwemera ko ubutaka bwose bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buri munsi y’ubutegetsi bw’i Kinshasa, bityo ko bufite uburenganzira bwo kugarura amahoro mu gihugu hose.

Catherine Colonna

Yabivuze nyuma y’ikiganiro yari amaze kugirana na mugenzi wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Christophe Lutundula.

Ubutegetsi bw’i Paris buvuga ko bushyigikiye ibiherutse kwemerezwa mu masezerano yabereye i Nairobi.

Ububanyi n’amahanga bw’u Bufaransa, ku rundi ruhande, buvuga ko budashyigikiye ko abarwanyi ba FDLR n’abo muri CODECO bakomeza guteza impagarara muri kiriya gihugu.

Madamu Colonna yanditse kuri Twitter ati: “ Njye na mugenzi wanjye Christophe Lutundula twaganiriye kuri byinshi birimo uko ibintu byifashe mu Karere k’ibiyaga bigari. Namubwiye ko igihugu cyacu kifuza ko Kigali ibana neza na Kinshasa kandi dushyigikiye ibikubiye mu masezerano aherutse gusinyirwa i Nairobi.”

Imyanzuro Cathérine Colonna ni iyafashwe taliki 21, Kamena, 2022 nyuma y’inama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC.

Mbere y’uko ifatwa hari habanje kuba indi nama yahuje Abakuru b’ingabo b’aka Karere.

Inama y’Abakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo yitabiriwe na Perezida warwo Paul Kagame, Perezida Uhuru Kenyatta uyobora Kenya akaba ari nawe wayitumije ngo yige k’umutekano muke umaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Félix Tshisekedi, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye, uwa Sudani y’Epfo Salva Kiir Mayardit ndetse na Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya John Stephen Simbachawene wari uhagarariye Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan.

Kopi y’itangazo ryasohowe nyuma y’iriya Nama ivuga ko Abakuru b’ibihugu babanje kugezwaho imyanzuro y’abagaba b’ingabo z’ibihugu byo muri aka Karere bateranye ku Cyumweru taliki 18, Kamena, 2022 biga uko hashyirwaho umutwe wa gisirikare wazoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhagarura amahoro.

Umugaba w’ingabo za Kenya witwa General Robert Kibochi niwe wagejeje ku Bakuru b’ibihugu ibyo we na bagenzi be bemeranyije.

Abagaba b’ingabo barindwi b’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba nibo bahuye baganira ku kibazo cyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyane cyane mu Burasirazuba bwayo.

Bashyizweho amahame azagenderwaho hashyirwaho uriya mutwe, bashyiraho imikorere yawo(Concept of Operations), amategeko azawugenda (Status of Forces Agreement), imikorere yawo ku rugamba ndetse ibizakorwa kugira ngo ugere ku nshingano zawo.

Abakuru b’Ibihugu baganiriye  kuri izo ngingo ndetse barazitorera bemeza ko zigomba guhita zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Icyakora bavuze ko kugira ngo ukore neza ari ngombwa ko uzakorana n’ingabo zo mu bihugu ufitemo ububasha kugira ngo hatazabaho kuvogera ubusugire bw’igihugu icyo ari cyo cyose kiri muri uyu Muryango.

Uyu mutwe w’ingabo bawise Regional Force, ukazakora hashingiwe ku masezerano agena ibikorwa bigamije umutekano muri aka Karere, bikubiye mucyo bita EAC Protocol on Peace and Security nabyo bigenwa n’ingingo ya 124  n’ingingo ya 125 mu Masezerano ashyiraho Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Mu nama yabo, Abakuru b’ibihugu bemeranyije ko Itegeko nshinga rya Repubulika ya Demukarasi ya Congo rifite ububasha ku buso bwayo bwose ndetse no muri Kivu zombi no muri Ituri.

Bivuze ko Intara zose z’iki gihugu ziyoborwa n’Itegeko nshinga rimwe, ari naryo rigena ibihakorerwa.

Muri iriya nama, Abakuru b’ibihugu bagejejweho inyandiko irimo uko ibiganiro bigomba kuba hagati y’impande zose ziri mu ntambara iri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bigakorwa  mu rwego rwo kurebera hamwe uko  iriya ntambara yahosha.

Hananzuwe ko imirwano imaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo hagati ya M23 na Leta y’i Kinshasa ihagarara, hagatangira ibiganiro by’amahoro kandi bigizweho uruhare n’impande zose bireba.

Icyo abantu bategereje ni ukureba niba ibyemeranyijwe bizakorwa mu gihe M23 ishinja ubutegetsi bw’i Kinshasa kutubahiriza amasezerano bagiranye yagombaga gutuma abarwanyi bayo bashyirwa mu gisirikare kandi ntibahohoterwe.

Haribazwa kandi niba abanyapolitiki bamaze iminsi babiba urwango ku Banyarwanda nabo bazabireka, bakumva ko u Rwanda atari umwanzi wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahubwo ko ari umuturanyi ugamije iterambere ry’abatuye ibihugu byombi.

 

TAGGED:CatherineCongoDRCfeaturedM 23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yifurije u Burundi Amahoro N’Iterambere Birambye
Next Article Twubaka Igihugu Cyacu Kugira Ngo Kitazigera Gisubira Inyuma: PM Ngirente
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?