Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Iravugwaho Amayeri Yo Gufata Masisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M23 Iravugwaho Amayeri Yo Gufata Masisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 December 2022 3:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi w’ingabo za DRC witwa Major General Sylvain  Ekenge avuga ko abarwanyi ba M23 banze gusubira mu birindiro bahozemo byo mu Birunga bya Sabyinyo nk’uko bikubiye mu masezerano y’i Luanda yasinywe taliki 23, Ugushyingo, 2022 . Avuga ko aho kubikora iri kwisunganya ngo izagabe igitero kizafata Intara ya Masisi.

Aho gusubira inyuma aho babaga mbere, abarwanyi ba M23 ngo basubiye mu Majyaruguru ahitwa Tongo, Bambo  na Kishishe.

General Ekenge avuga ko ngo intego ya bariya barwanyi ari ukuzazenguruka bakagaba ibitero muri Masisi bakahigarurira.

Bitangajwe nyuma y’uko abarwanyi ba M23 kuri uyu wa Gatanu batangaje ko bavuye mu bice bari barigaruriye ndetse hari amafoto yaberekanye bari mu modoka z’intambara basa n’abakambuye bavuye mu birindiro byabo.

Umutwe wa M23 wemeye kuva ku neza mu gace ka Kibumba wari warikukanyemo ingabo za Leta ya Congo.

Wasize wifurije abaturage kurya iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani mu ituze risesuye.

Umuhango wo kuhasubiza ingabo za DRC witabiriwe n’ingabo zo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo kandi byakorewe ahabona.

Aha i Kibumba, FARDC yari iherutse gutangaza ko ariyo ihagenzura 100% ibintu byanyomojwe kenshi na M23.

Mu muhango wo guha Leta igice cya Kibumba, M23 yari ihagarariwe na Col Nzenze Imani n’umuvugizi wa gisirikare Maj Willy Ngoma.

Nyuma abarwanyi ba M23 bafunze imizigo n’intwaro zabo basubira inyuma mu birometero byumvikanyweho n’impande zombi.

Kuva muri aka gace byaje  nyuma y’inama ebyiri zahuje M23 na FARDC zabereye i Kibumba ku buhuza bw’ingabo za EAC na EJVM.

Umutwe wa M23 wavuze ko wahisemo gusubira inyuma mu rwego rwo gushaka uko amahoro arambye yaboneka.

M23 iravugwaho gushaka guca ruhinga nyuma ingabo za FARDC igafata Masisi

Ikindi ngo byari ukugira ngo  Leta ‘isubize ubwenge’ ku gihe ikore ibyo isabwa.

Ubwo twatangazaga iyi nkuru, M23 yari itaragira icyo ivuga kubyo ishinjwa byo gusubira inyuma bya nyirarureshwa ahubwo umugambi ari ukwigarurira  Masisi.

TAGGED:AbarwanyiCongoDRCEkengefeaturedM23Masisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Menya Igituma Urya Ibiryo Runaka Uruhu Rwawe Rugapfuruta
Next Article Ikamyo Yuzuye Essence Yaturitse Ihitana Abantu 15
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?