M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

M23 na Tshisekedi ntibavuga rumwe k'ukuba uyu mutwe waravuye muri Uvira.

Yaba Perezida wa DRC yaba n’abayobozi b’ingabo ze, bombi bavuga ko ibyo M23 iherutse gutangaza by’uko yakuye abarwanyi bayo muri Uvira atari byo. Dr. Balinda uvugira uyu mutwe, we avuga ko bahabakuye ku mugaragaro.

Ndetse uyu mutwe wavuze ko abo barwanyi bose bagombaga kuva muri Uvira bitarenze kuwa Kane ushize.

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Major General Sylvain Ekenge yavugiye muri videwo aherutse gutangaza ko “ibyo bivugwa byo kuhava ntaho bihuriye n’ukuri kw’uko ibintu bimeze.”

Avuga ko ibyo uyu mutwe uvuga ari uburyarya no kujijisha amahanga kuko ibivugwa bitandukanye n’ibibera aho muri Uvira.

Ibi ariko siko Oscar Balinda, umwe mu bavugizi ba M2 abyemeza kuko aherutse kubwira BBC News Gahuzamiryango kuri telefone ko uwo mutwe warangije kuva mu mujyi wa Uvira.

Ahubwo we  yashinje  FARDC n’abo bafatanyije kugaba ibitero byinshi ku nyeshyamba z’uwo mutwe, avuga ko ibyo byakozwe  ubwo zari ziri mu rugendo ziwuvamo mu gitondo cyo kuwa Gatanu.

Balinda ati: “Ibyo ni bo [babivuga], bazaze babyerekane. Ariko twe tuzi ko twavuyemo, kandi hari itangazamakuru ririyo, hari ba Al Jazeera, hari ba BBC, hari ba AFP, bose bariyo. Rero barimo barabireba, babonye ingabo zacu zivayo, ziri ku rugendo, ubu ngubu hari aho ziri, zirimo zirashaka ikindi cyicaro.”

Ku mpamvu z’umutekano, ntiyavuze aho hantu abo barwanyi ba M23 bari.

Ku wa Gatanu, mu Nama y’Akanama k’Umutekano ka ONU, Amerika yasabye ko M23 iva “aka kanya” mu mujyi wa Uvira ikajya nibura mu ntera ya kilometero 75 uvuye muri uwo mujyi.

Umusesenguzi w’Umunyamerika Profeseri Jason Stearns yari yabwiye BBC ko gufata Uvira ku itariki ya 10 y’uku kwezi, kwari “ukwagura ubutaka kwa mbere kunini cyane” M23 ikoze kuva ifashe umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo, aha ikaba yarahafashe muri Gashyantare uyu mwaka.

Bukavu yaje yiyongera kuri Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, M23 yafashe mu mpera ya Mutarama, 2025.

M23 yatangaje ko ivuye mu mujyi wa Uvira nyuma yuko Amerika yamaganye ibikorwa ivuga ko ari iby’u Rwanda mu Burasirazuba bwa DRC, ivuga ko ari “ihonyorwa rigaragara” ry’amasezerano y’amahoro y’i Washington, isezeranya kugira icyo ikora kugira ngo ayo masezerano yubahirizwe.

U Rwanda rwo ruvuga ko ibya M23 na Kinshasa bitarureba, rukemeza ko n’ikimenyimenyi ibyabo biri kuganirirwa  Doha muri Qatar.

Hagati aho, hari amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Kigali na Kinshasa agamije kurangiza intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC.

U Rwanda rukavuga ko rwashyizeho ingamba zo kwirinda kuko DRC ifasha umutwe wa FDLR utarwifuriza ibyiza.

Ruvuga kandi ko kuba Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yarigeze gutangaza ko azarasa i Kigali biri mu mpamvu zifatika zituma rwarashyizeho icyo rwita ‘ingamba z’ubwirinzi’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version