Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 December 2025 8:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
M23 na Tshisekedi ntibavuga rumwe k'ukuba uyu mutwe waravuye muri Uvira.
SHARE

Yaba Perezida wa DRC yaba n’abayobozi b’ingabo ze, bombi bavuga ko ibyo M23 iherutse gutangaza by’uko yakuye abarwanyi bayo muri Uvira atari byo. Dr. Balinda uvugira uyu mutwe, we avuga ko bahabakuye ku mugaragaro.

Ndetse uyu mutwe wavuze ko abo barwanyi bose bagombaga kuva muri Uvira bitarenze kuwa Kane ushize.

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Major General Sylvain Ekenge yavugiye muri videwo aherutse gutangaza ko “ibyo bivugwa byo kuhava ntaho bihuriye n’ukuri kw’uko ibintu bimeze.”

Avuga ko ibyo uyu mutwe uvuga ari uburyarya no kujijisha amahanga kuko ibivugwa bitandukanye n’ibibera aho muri Uvira.

Ibi ariko siko Oscar Balinda, umwe mu bavugizi ba M2 abyemeza kuko aherutse kubwira BBC News Gahuzamiryango kuri telefone ko uwo mutwe warangije kuva mu mujyi wa Uvira.

Ahubwo we  yashinje  FARDC n’abo bafatanyije kugaba ibitero byinshi ku nyeshyamba z’uwo mutwe, avuga ko ibyo byakozwe  ubwo zari ziri mu rugendo ziwuvamo mu gitondo cyo kuwa Gatanu.

Balinda ati: “Ibyo ni bo [babivuga], bazaze babyerekane. Ariko twe tuzi ko twavuyemo, kandi hari itangazamakuru ririyo, hari ba Al Jazeera, hari ba BBC, hari ba AFP, bose bariyo. Rero barimo barabireba, babonye ingabo zacu zivayo, ziri ku rugendo, ubu ngubu hari aho ziri, zirimo zirashaka ikindi cyicaro.”

Ku mpamvu z’umutekano, ntiyavuze aho hantu abo barwanyi ba M23 bari.

Ku wa Gatanu, mu Nama y’Akanama k’Umutekano ka ONU, Amerika yasabye ko M23 iva “aka kanya” mu mujyi wa Uvira ikajya nibura mu ntera ya kilometero 75 uvuye muri uwo mujyi.

Umusesenguzi w’Umunyamerika Profeseri Jason Stearns yari yabwiye BBC ko gufata Uvira ku itariki ya 10 y’uku kwezi, kwari “ukwagura ubutaka kwa mbere kunini cyane” M23 ikoze kuva ifashe umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo, aha ikaba yarahafashe muri Gashyantare uyu mwaka.

Bukavu yaje yiyongera kuri Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, M23 yafashe mu mpera ya Mutarama, 2025.

M23 yatangaje ko ivuye mu mujyi wa Uvira nyuma yuko Amerika yamaganye ibikorwa ivuga ko ari iby’u Rwanda mu Burasirazuba bwa DRC, ivuga ko ari “ihonyorwa rigaragara” ry’amasezerano y’amahoro y’i Washington, isezeranya kugira icyo ikora kugira ngo ayo masezerano yubahirizwe.

U Rwanda rwo ruvuga ko ibya M23 na Kinshasa bitarureba, rukemeza ko n’ikimenyimenyi ibyabo biri kuganirirwa  Doha muri Qatar.

Hagati aho, hari amasezerano aherutse gusinywa hagati ya Kigali na Kinshasa agamije kurangiza intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC.

U Rwanda rukavuga ko rwashyizeho ingamba zo kwirinda kuko DRC ifasha umutwe wa FDLR utarwifuriza ibyiza.

Ruvuga kandi ko kuba Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yarigeze gutangaza ko azarasa i Kigali biri mu mpamvu zifatika zituma rwarashyizeho icyo rwita ‘ingamba z’ubwirinzi’.

TAGGED:AmerikaBalindaBBCfeaturedImirwanoIntambaraTshisekediUmujyiUvira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa
Next Article Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

FDLR Yarwanye Na Mai Mai

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Imitangire Ya Serivisi Ntiranoga- RGB

You Might Also Like

Imyidagaduro

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?