M23 Ntiyitabiriye Ibiganiro Na Kinshasa

Umutwe AFC/ M23 wanzuye kutitabira ibiganiro byo muri Angola byari buwuhuze na Guverinoma ya DRC.

Uyu mutwe wasohoye itangazo ugaragaza ko uhagaritse kwitabira ibiganiro byari kuyihuza n’intumwa za Leta ya Congo i Luanda muri Angola.

Impamvu  zirimo ibihano byafashwe n’Ubumwe bw’Uburayi bigenewe abayobozi batandukanye ba M23.

Uyu mutwe wavuze ko iki cyemezo gifashwe bitewe n’ibihano byafatiwe abayobozi bayo, ugashinja amahanga gushaka kuburizamo umugambi w’amahoro muri Congo, binyuze mu guhungabanya inzira y’ibiganiro.

- Kwmamaza -

Itangazo rya AFC/M23 rivuga ko ibihano byafatiwe abayobozi barimo abari bagenwe ngo bazitabire biriya biganiro byabihungabanyije.

Imyitwarire nk’iyi, M23/AFC ivuga ko itera urujijo ‘ikaba igamije gushyigikira Perezida Felix Tshisekedi wahisemo intambara’.

M23/AFC kandi igashinja ingabo za Leta n’abo bakorana kurasa ibitero mu duce igenzura bisanzwe bituww n’ abaturage, ikabikora ikooresheje indege z’intambara na drones.

Kubera izo mpamvu AFC / M23 isanga kuganira na DRC bitakunda.

Abo M23/AFC yari yahaye uburenganzira bwo kujya mu biganiro bari kumara iminsi ine muri Angola, abo bakaba barimo Benjamin Mbonimpa wari kuba ayoboye abandi, akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23.

Abandi ni John Muhire, Doudou Tikaileli, Cedrick Piema na Col. Dieudonne Padiri.

Congo yo ivuga ko yavugaga ko izitabira ubutumire yagejejejweho na Angola.

Mubo Ubumwe bw’Uburayi bwafatiye ibihaniro harimo Bertrand Bisimwa Perezida wa M23 akaba n’Umuyobozi mukuru wungirije wa AFC/M23, Musanga Bahati wagizwe Guvernieri wa Kivu ya Ruguru iyobowe na M23/AFC, Nzabonimpa Mupenzi, n’abandi barimo abasirikare bakuru babiri bo mu Rwanda.

Perezidansi ya Angola yo ivuga ko ibiganiro biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri bib kuko intumwa za Congo zahageze, ndetse ngo n’iza AFC/M23 zirategerejwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version