Gasabo: RIB Isaba Abaturage Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside

Abakozi b’Ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha babwiye abatuye Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari mbi kuko isenya ubumwe bw’Abanyarwanda kandi ihanwa mu mategeko.

Gasabo ni kamwe mu turere dukunze kuvugwamo ingengabitekerezo ya Jenoside, bikagaragarira mu bikorwa byo kwica cyangwa gukomeretsa abarokotse Jenoside, kwica cyangwa gukomeretsa amatungo yabo,  kwangiza indi mitungo yabo n’ibindi.

Jean Claude Ntirenganya ukora mu Ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha yasabye abatuye Umurenge wa Jali kumva ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ingenzi, bakamenya ko Ingengabitekerezo ya Jenoside itandukanya abantu, ikaganisha no ku rupfu.

Yavuze ko iyo idakumiriwe hakiri kare, iteza ikibazo gikomeye ku mibanire y’Abanyarwanda.

- Kwmamaza -

Uretse ibyo, Ntirenganya yibukije abaturage ba Jali ko bakwiye gukomeza kuba ijisho rya bagenzi babo, aho bumvise Ingengabitekerezo ya Jenoside bakahavuga itaraba kirimbuzi.

Ubukangurambaga bwa RIB muri Jali bwitabiriwe n’abaturage n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano.

Buri mu bikorwa bya RIB bigamije gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, guca magendu, ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Ubu bukangurambaga burakomeza kuri uyu wa Kabiri, bubere mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version