Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Yabwiye Ingabo Za Leta Ko Yiteguye Intambara Yeruye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

M23 Yabwiye Ingabo Za Leta Ko Yiteguye Intambara Yeruye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 March 2022 11:03 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuvugizi wa M23 witwa Major Willy Ngoma yatangaje ko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zikomeje kubagabaho ibitero. Avuga ko kuba zikomeje kubarasaho, bibaha uburyo bwo kwitabara kandi bazabikora.

Ni itangazo Major Ngoma ukomoka muri Kasai yavuze ko ryanditswe kandi ritangazwa taliki 19, Werurwe, 2022 rigamije gutanga abagabo  ko ingabo za Leta zikomeje kubarasaho kandi bo bifuza amahoro.

Muri iryo tangazo yagize ati: “Dushingiye Ku ngingo y’uko guhera mu Ukwakira, 2021 ingabo za Leta ya Congo  zatangiye kudutera mu birindiro byacu, andi nanone guhera taliki 25, Mutarama, 2022 kugeza uyu munsi taliki 19, Werurwe, 2022, ibitero by’ingabo za Leta byongereye imbaraga mu birindiro byacu biri i Mikeno, Karisimbi, Bisoke…Kubera iyo mpamvu rero, dutangarije amahanga ko Ingabo ziharanira impinduramatwara( Armée Revolutionnaire Congolaise, M23) zishaka ko amahoro agaruka, ariko ubutegetsi bw’iki gihugu ntibushaka amahoro kandi bubikora nkana, bityo  rero, turatangaza ko dufite uburenganzira bwo kwitabara kandi tuzakomeza intambara igamije ko ibintu bijya ku murongo.

Ni itangazo ryasinyiwe ahitwa Sarangwe, risomwa na Major Will Ngoma, umuvugizi wa M23.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bucya ngo Noheli y’umwaka wa 2021 ibe, abasirikare umunani ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo biciwe mu bitero bibiri bitandukanye, bikekwa ko byagabwe n’umutwe wa M23.

Uyu mutwe wahakanye uruhare muri biriya bitero.

Lieutenant Colonel Muhindo Lwanzo ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru icyo gihe yabwiye AFP ko “ibirindiro byabo byatewe na M23 muri Bukima, mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane. Abasirikare babiri bishwe.”

Lwanzo yavuze ko abarwanyi ba M23 bagabye igitero bakanatwika ibindi birindiro mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri mu gace ka Runyoni, gihitana abasirikare batandatu k’uburyo abishwe muri icyo cyumweru bose hamwe ari umunani.

Yavuze ko ibyo bitero byari ibya karindwi bigabwe na M23 guhera mu Ugushyingo ubwo M23 yagabaga igitero muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.

- Advertisement -

Icyo gihe Ingabo za RDC (FARDC) zatangaje ko M23 yagabye ibitero ku birindiro byazo, bituma abantu bagera mu 5000 bahunga berekeza muri Uganda.

Uyu mutwe wa M23 waherukaga gushoza intambara ikomeye ariko uza kuyitsindwa mu 2013.

Muri Gashyantare, 2022, M 23 yatangarije abanyamakuru ko ingabo za Leta ya Demukarasi ya Congo ziri gukorana na FDLR ngo zitere M23.

Byatangajwe na Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe.

Yabwiye umunyamakuru ko ibirin

Ati “Ingabo za Congo zahaye FDLR intwaro zikomeye mu bice bya Masisi. Ni abarwanyi bagera ku 1000 bambaye impuzankano ya FARDC. Bagose ibirindiro byacu hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.”

Umutwe wa M23 washinzwe ku wa 4 Mata 2012, ariko uza gutsindwa intambara mu mwaka wa 2013, abari bawugize baratatana bamwe bahungira muri Uganda, abandi mu Rwanda.

Gusa kuva mu myaka mike ishize wongeye kwisuganya, ushinja Leta kutubahiriza amasezerano basinyiye i Nairobi mu 2013, yagenaga uburyo bwo guhosha imirwano burundu n’abarwanyi bahunze bagatahuka.

M23 kandi yigeze gushinja ingabo za Leta ya Congo kugaba ibitero ahitwa Nyesisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Ngo byahitanye abasirikare ba Leta bagera kuri 41.

Amakuru avuga ko umwe mu bishwe icyo gihe yari umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel.

Uwo mutwe na wo watakaje abarwanyi benshi n’ubwo umubare utatangajwe.

Ibibera muri kariya gace birototera umutekano w’u Rwanda…

Umutwe FDLR wamaze gushyirwa mu mitwe y’iterabwoba.  Washinzwe ahanini n’abahoze mu gisirikare bahunze u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umutwe ukomeje kujujubya abaturage, aho mu minsi ishize byatangajwe ko mu gace ka Nyamilima muri terirwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, washyizeho imisoro yakwa abaturage kugira ngo bemererwe kujya mu mirimo yabo.

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr Nsabimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Madamu Patricie Uwase, yavuze ko ibibera muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ari ikibazo cyugarije umutekano w’u Rwanda kandi kimaze igihe kirekire.

Perezida Kagame avuga ko abazazana intambara ku Rwanda rwiteguye kuyirwana

Gusa yavuze ko u Rwanda rubikurikiranira hafi.

Yagize ati: “ Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari. Aracyahari k’uburyo ndetse ibikorwa byashyizweho bivugwa ko bigiye kurwanya icyo kibazo, bisa n’aho ahubwo ikibazo bakireze[kurera] kigakomeza kigakura…bikaba birimo gutanga akazi ku bantu bamwe na bamwe. Babikoze kugira ngo bihoreho, abantu bahore bahembwa ngo baracyemura ikibazo…”

Kagame yabwiye abagize Guverinoma n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye uriya muhango ko atumva ukuntu ikibazo kigenda kikamara imyaka ibiri, itanu…kikongera kikagaruka…bigahoza u Rwanda ku nkecye.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko rwifuriza buri wese amahoro haba mu Karere ruherereyemo n’ahandi ariko yungamo ko uwifuje intambara ku Rwanda nayo arayibona.

Yavuze ko u Rwanda rufite abanyamwuga ku rugamba babikora uko bikwiye.

TAGGED:AbarwanyiCongofeaturedIngaboKagameM23Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gusoma Umwanzuro K’Ubujurire Mu Rubanza Rwa Rusesabagina Byimuwe
Next Article Indege Irimo Abantu 133 Yakoze Impanuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Misa Ya Mbere Ya Papa Leo XIV Yasomewe Ku Mva Ya Papa Francis

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?