Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Yafashe Ahantu H’Ingenzi Muri Teritwari Ya Lubero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu H’Ingenzi Muri Teritwari Ya Lubero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 November 2024 9:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Aba barwanyi bakomeje kwigarurira ibice bya DRC
SHARE

Kuri iki Cyumweru abarwanyi ba M23 bafashe agace ka Kamandi-Gite kari mu Burengerazuba bw’ikiyaga cya Edouard kuri muri Sheferiy a Butangi muri Teritwari ya Lubero.

Kare kare kuri iki Cyumweru nibwo abarwanyi ba M23 batangiye imirwano bagamije gufata vuba byihuse kiriya gice.

Bagabye ibyo bitero baturutse ahitwa Kirumba mu bilometero 20 ngo ugere i Kamandi-Gite.

Abo barwanyi bari bitwaje intwaro ziremereye zabafashije kumenesha aba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Radio Okapi yanditse ko gufata kariya gace bizaha abarwanyi ba M23 uburyo bwo kugenzura ibice byose bituriye Teritwari ya Lubero kugeza ku kiyaga cya Edoaurd gihuza aka gace na Teritwari ya Rutshuru.

Uburemere bw’imirwano bwatumye abatuye iki gice bakuramo akabo karenge barahunga.

Nyuma yo kubona ko basumbirijwe, abo muri Wazalendo bayabangiye ingata bahungira mu misozi ya Kamandi-Gite aho bikekwa ko bari kwisuganyiriza ngo bagaruke birukane M23.

Ibi biri mu byatumye ubwoba bw’abaturage burushaho kwiyongera.

M23 kandi iherutse no gutera igice cya Kirumba n’aho ikaba yarahirukanye abo muri Wazalendo.

TAGGED:AbarwanyiCongoIngaboIntambaraMozambique
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikiyaga Cya Kivu Kigiye Gukikizwa Ibiti By’Imbuto
Next Article Minisanté Yageneye Ubutumwa Abacukura Ibirombe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Gasabo: Bafungiwe Kwangiza Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?