M23 Yafashe Ikirwa Cya Ijwi

Abarwanyi ba M23 batangaje ko bafashe ikirwa  kinini muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, giherereye mu kiyaga cya Kivu kirwa Ijwi. Gisanzwe  gituwe n’Abanye-Congo barimo abavuga  kandi bakumva neza Ikinyarwanda

Giherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kikagira  uburebure bwa kilometero 70 n’ubuso bwa kilometero kare 340.

Iyo uvuye i Bukavu ugereyo ukoze urugendo rwa Kilometero 70 na kuri kilometero 60 uvuye i Goma.

Gisanzwe kandi gikora no ku Rwanda.

- Kwmamaza -

Abayobozi ba AFC/M23 bakigera ku Idjwi babanje gutanga ikiganiro kuri radiyo yo kuri iki kirwa yitwa Obuguma, hakurikiraho ikiganiro  n’abaturage.

Umuyobozi wa Teritwari iki kirwa giherereyemo witwa Mustapha Maomboleo avuga ko cyari  ikiganiro cyo guhumuriza abatuye icyo kirwa.

Abayobozi baganira n’abaturage ba Ijwi

Kwigarurira Idjwi bizafasha M23 kugenzura ahitwa  Irhe na Iko muri teritwari ya Kalehe na Kabonde, Ludjo, Lugendo na Ishungu muri teritwari ya Kabare.

Abatuye Ijwi basanzwe baza kurema amasomo yo mu Rwanda cyane cyane iyo binjiriye mu Karere ka Karongi.

Gisanzwe gituwe n’abantu 300,000

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version