Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Yarasanye Na Mai Mai
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M23 Yarasanye Na Mai Mai

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 June 2023 3:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabo za DRC zivuga ko zafashe abarwanyi bane ba M23
SHARE

Imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na Mai Mai mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, iyi mirwano ikaba yabereye muri teritwari ya Rutshuru.

Radio Okapi yanditse ko imirwano iri kubera by’umwihariko mu duce M23 yari imaze iminsi ufitemo ibirindiro.

Kuva imirwano ya hato na hato yaduka muri kiriya gice, abaturage benshi bahise bazinga utwabo barahunga.

Abenshi bavuye mu bice bya Bukombo, Kabizo na Kitshanga.

Mu mpera z’Icyumweru gishize, taliki 09, Kamena, 2023 umugabo witwa Kasereka Mupira Zéphirin wari ushinzwe ubuzima mu  gace ka Bambo, yarasiwe iwe arapfa.

Bivugwa ko uyu mugabo yiciwe mu mujyi wa Bambo, uyu ukaba ari umujyi uri mu gice kigenzurwa n’ingabo za DRC ndetse n’abarwanyi ba Mai Mai.

M23 yakozanyirijeho na Mai Mai basakiraniye ahitw Bwito na Bwisha.

Ahandi habereye imirwano ni ahitwa Busanza, Kabira, aka kakaba ari agace kari hafi y’umupaka  wa Uganda.

Iki kibazo cy’umutekano muke cyarushijeho gukomera mu duce twa Bwito,Tongo, aha umutwe wa M23 ukaba ari wo uvugwaho kuba ari wo wateye Mai Mai.

Impande zombi kandi zakozanyirijeho ahitwa Lubweshi, Shonyi, Kavumu na Kitwayovu.

Radio Okapi  ivuga ko M23 igifite bimwe mu birindiro byayo biri Mulimbi, Rusekera, Kanaba muri gurupema ya Tongo.

Umutwe wa M23 wari uherutse gusabwa n’Abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba guhagarika imirwano ukajya gutuzwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Icyakora uyu mutwe wo uvuga ko wakoze ibyo wasabye ariko wifuza ibiganiro n’umuhuza muri iki kibazo.

Uwo ni Uhuru Kenyatta.

TAGGED:AfurikafeaturedImirwanoKenyattaM23RumangaboUmuhuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Turahirwa Moses Yavuze Ko Urukiko Rwanzuye Rushingiye Ku Kitararegewe
Next Article Kigali Peace Marathon Izashyirwa Ku Rwego Rw’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kera Kabaye Ibiribwa N’Imiti Byemerewe Kwinjira Muri Gaza Ku Bwinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?