Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Yarekuye Umujyi Wa Walikale 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

M23 Yarekuye Umujyi Wa Walikale 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2025 2:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’igihe gito M23 ifashe Umujyi wa Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryanzuye kwimura ingabo zaryo zari ziri mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero z’aho.

Iri huriro rivuga ko byakozwe kugira ngo ibiganiro bya politiki bibe mu mwuka mwiza, no kubahiriza agahenge kasabwe n’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC.

Intego ni ugushaka igisubizo cy’intambara bityo abarwanyi bafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi no mu nkengero zawo.

Itangazo rya AFC/M23 riti:“Ihuriro AFC/M23 ryafashe icyemezo cyo gukura ingabo mu Mujyi wa Walikale no mu bice biwukikije.”

Tariki 19, Werurwe, nibwo M23 yafashe umujyi wa Walikale ari naho kure mu Burengerazuba wari ugeze kuva watangira gufata ibice bitandukanye muri RDC.

Icyakora muri iryo tangazo AFC/M23 yateguje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, niryongera kugaba ibitero ku basivili no ku birindiro byayo, izisubira kuri iki cyemezo, igasubirana uyu mujyi.

Yinjiye muri uyu mujyi nyuma yo gufata ibice byo mu nkengero zawo birimo Ngora, Kisima na Mubanda, ubwo ingabo za RDC zawurindaga zahise zihunga zigana Kisangani, mu Ntara ya Tshopo.

Imirwano muri Walikale yatangiye mu ntangiriro ya Werurwe, nyuma y’iminsi abarwanyi ba M23 bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu Burengerazuba bwa teritwari ya Masisi.

Ubwo M23 yari imaze gufata agace ka Nyabiondo na Kashebere, tariki ya 13 Werurwe, sosiyete y’Abanya Amerika n’Abanya Canada yitwa Alphamin yahagaritse ubucukuzi bwa Gasegereti mu birombe bya Bisie.

Ubusanzwe Bisie ivamo 4% by’umusaruro wa Gasegereti wose ku Isi.

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023, Alphamin yacukuyemo toni 3,187 z’aya mabuye y’agaciro.

Umujyi wa Walikale uri ku muhanda munini uzwi nka Route Nationale Numéro 3, uva i Bukavu ugaca muri uyu mujyi ugakomeza mu Burengerazuba, aho mu ntera igera kuri kilometero 400 uvuye Walikale hari umujyi wa Kisangani, Umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo.

Ni umuhanda uhuza Intara enye zo mu Burasirazuba bwa RDC ari zo : Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru, Maniema na Tshopo.

TAGGED:featuredIbiganiroIntaraM23PolitikiWalikale
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhoozi Yateye Igiti Mu Ishuri Rikuru Rya Gisirikare Ry’u Rwanda
Next Article Rayon Sports Y’Abagore Yatwaye Indi Shampiyona Yikurikiranya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?